Ibi byarushijeho gutera impungenge bamwe mu bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali, ariko batuye mu nkengero za wo, bavuga ko izi ngamba nshya zitagaragaza uburyo bo bazasubukura ibikorwa bya bo mu gihe ingendo bari basanzwe bakora buri munsi ziri mu zitemewe.
Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara ibya ngombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose basabwa kuguma mu ngo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko izo ngamba nshya zizakurikizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, kandi zikazamara ibyumweru bibiri, Mbere y’iyo tariki, abantu bazakomeza kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo.
Tumwe mu duce dukikije Kigali, turi mu ntara kandi tukaba dutahamo benshi mu bakorera muri uyu mujyi buri munsi ni Umurenge wa Runda wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ntarama mu Bugesera, Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Shyorongi wo muri Rulindo n’ahandi.
Bamwe mu batuye muri iyi mirenge ihana imbibi n’Umujyi wa Kigali basaba ko hashyirwaho irengayobora kuri bo kuko ibikorwa bibyara inyungu bakora biri no mu byemerewe gusukurwa, byose bibarizwa muri Kigali.
Myinshi muri iyi mirenge yegereye Kigali kandi hari hasanzwe hari n’imidoka rusange zifasha abayituyemo kugera mu Mujyi wa Kigali mu buryo busa neza nk’izikorera imbere mu Mujyi wa Kigali.
Ingingo ya gatandatu mu ngamba nshya zo gukomeza guhangana na COVID-19 ivuga ko “Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.”
Haribazwa niba imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi bataha mu mirenge ihana imbibi na Kigali, zitari mu zemerewe gukomeza gukora nk’uko byari bisanzwe.
Umwe mu batuye mu murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera, utashimye ko imyirondoro ye igaragazwa, yabwiye IGIHE ko yumva Leta yareba ikibazo cy’abatuye mu mirenge ikikije Kigali mu buryo bwihariye, ikabafasha kuba bakwemererwa gukora ingendo zinjira muri Kigali.
Ati “Urabona ko twe n’ubwo dutuye aha, ibikorwa byacu byose tubikorera mu Mujyi wa Kigali. Nta buryo na buto bwo kugera ku kazi kacu leta itadushyiriyeho uburyo budufasha kwambukiranya intara n’Umujyi wa Kigali.”
Undi utuye i Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rilindo, yavuze ko bari bafite imodoka rusange zibageza mu Mujyi wa Kigali zikanabacyura, ku buryo busa neza n’ubw’imodoka zikora imbere mu Mujyi.
Ati “Ni byo koko dutuye mu ntara, ariko ntaho dutandukaniye n’abatuye mu Mujyi wa Kigali kuko ni ho twese dukura amaramuko. Leta ikwiye kudutekerezaho ikareba ko imodoka zari zisanzwe zidufasha mu ngendo za buri munsi tujya mu mirimo yacu zakwemererwa kutugeraho.”
Bamwe mu bagerageje kwifashisha Twitter mu gusobanuza ibijyanye n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda yabasubije ishimangira ko ingendo hagati y’intara zizakomeza guhagarara.
Mu gihe imibare y’abandura COVID-19 iri kwiyongera umunsi ku wundi, guverinoma yemeje ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, naho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.
Ni ukuvuga gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi n’izindi.
Kugera kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2020, mu Rwanda hari hamaze kugaragara abanduye COVID-19 bagera kuri 243, mu gihe abamaze gukira ari 104.
Mwaramutse neza @Rwandapolice. Nashakaga kubanza ubu ndi mubugesera kandi nkorera ikigali kandi babwiye ko kuwa mbere nzakora...
Nabanzaga niba bizashobokera kujya kukazii murakoze— Amon muziba (@amonz_muz) May 1, 2020



















TANGA IGITEKEREZO