Umujyi wa Rusizi ni umwe muri itandatu yunganira Kigali, uko uyu mujyi ugenda utera imbere ni na ko ubujura bwo gukora mu mifuka, gushikuza abagore telefone n’amashakoshi burushaho gufata indi ntera.
Abaturage batandukanye baganiriye na IGIHE bemeza ko igituma ubu bujura bwiyongera ari uko bafatwa bakongera bakarekurwa, bagasaba ubuyobozi bw’akarere gufata ingamba zikarishye.
Irambona Joel ati “Ejobundi mperutse guhura n’abantu barangonga,bari bane baranzenguruka banyaka ibihumbi bine kandi hari hashize iminsi mike bashikuje isakoshi umukobwa. Ikibazo ni uko tubona babajyanye ariko nyuma y’iminsi mike tukongera tukababona, hakwiye ingamba zikomeye.”
Nzabamwita Salomon yunzemo ati “Twe abakarani turabafata ubundi tukabashyikiriza polisi ariko bagahita babarekura ahubwo bakaza bakatubwira ngo tuba tubatangira iki?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, ahakana ko inzego z’umutekano zibarekura kuko ngo iyo bujuje ibituma bafungwa barafungwa.
Yagize ati “Ntabwo twavuga ko inzego z’umutekano zifata abantu zikabarekura, ushobora gufatwa mu mukwabu ukekwaho ubuzererezi cyangwa ubujura ariko bikaza kugaragara ko ibyo wari ukurikiranyweho bitaguhama, icyo gihe urarekurwa. Icyo dusaba ni uko abaturage cyangwa n’abayobozi begereye abaturage cyane bajya bafasha inzego z’umutekano cyane cyane polisi niba hari umuntu ufashwe akekwaho ubujura bagakora raporo neza, bagashyiramo ubuhamya bw’abaturage yaba yaribye, abo yagiriye nabi. Iyo nyandiko iyo yakozwe neza polisi na yo ntiyayirengaho ngo imufungure kandi ibona ko umuntu yabujije umudendezo n’umutekano abaturage.”
Ibyaha by’ubujura byagaragaye mu mezi abiri ashize muri aka karere bigera kuri 59.



















TANGA IGITEKEREZO