00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorera ubuvumvu mu nkengero za Nyungwe bagaragaje inyungu biteze mu gihe yashyirwa mu murage w’Isi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 December 2021 saa 09:55
Yasuwe :

Abakorera umwuga w’ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bavuga ko mu gihe yaba ishyizwe ku rutonde rw’imirage y’Isi, bizaba ari amahirwe no ku mwuga bakora kuko bazarushaho kubona abafatanyabikorwa benshi, kandi iyi Pariki ikarushaho kubungwabungwa, bityo inzuki zikororoka kurushaho.

Babivuze nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gusaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hagamijwe kurinda no kumenyekanisha ibikorwa bibumbatiye amateka, umuco n’umurage hirya no hino ku isi.

Umucungamutungo w’impuzamakoperative y’aborozi b’inzuki bakorera mu nkengero za Nyungwe, Beatha Yamfashije, yasubanuye inyungu biteze muri iki gikorwa.

Ati “Twishimiye ko muri Mutarama 2021, Unesco yasubije u Rwanda ko yasanze Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yujuje ibisabwa kugira ngo ishyirwe ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage w’Isi. Ni amahirwe akomeye kuko agaciro k’ibyo dukora nk’abavumvu kazazamuka kuko abantu benshi bazi akamaro ka Nyungwe ndetse n’umuvumvu abyungukiremo mu kugira abandi bafatanyabikorwa bisumbuyeho ku bo yari afite.”

Undi muvumvu witwa Mwumvaneza Jean avuga ko umusaruro wabonekaga mu buvumvu biteze ko uziyongera kuko Pariki ya Nyungwe izameneyekana, bityo abayigana biyongere ari na bo bazavamo abaguzi b’ubuki.

Ati “Umusaruro wo ntiwabura kwiyongera kuko inshuro nyinshi usanga umusaruro uba muke kubera ko abavumvu bacika intege z’isoko bafite, rishobora kuba rito bitewe n’umusaruro bafite ariko uko rigenda ryaguka ni ko barushaho gukora cyane. Uko babona abaguzi bagura umusaruro wabo rimwe kandi ku giciro cyiza, ni ko na bo bagura ibikorwa bituma umusaruro wiyongera, harimo kongera imizinga, harimo gukora ubuvumvu buteye imbere bwifashishije ikoranabuga n’ibindi.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe gahunda zo kubungabunga Pariki z’igihugu, Ngoga Thelesphore, yavuze ko kwandikisha Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’Isi bifite inyungu kuko amahanga yose azayirangamira.

Ati “Dusanga Nyungwe izarushaho kumenyekana, u Rwanda rurusheho kumenyekana, ahantu hari kuri urwo rutonde ni hake cyane ku Isi ku buryo amahanga yose aba ahazi kandi ahabona, afite amatsiko yo kumenya uwo mwihariko hafite, hanyuma hakabaho inshingano z’umuryango mpuzamahanga yo gufasha mu kubungabunga aho hantu no gushyiramo imbaraga mu kuhatabara mu gihe haba hagize ibibazo. Twumva rero muri uko kumenywa no kurangamirwa n’amahanga uretse n’ubwo bufasha harimo no kuba umubare w’abasura u Rwanda uziyongera.”

Ku bumva ko Pariki ya Nyungwe nishyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi izaba itakiri iy’u Rwanda, Ngonga yabamaze impungenge avuga ko itazaba igurishijwe.

Ati “Ntabwo bivuga ko izaba iretse kuba iy’u Rwanda cyangwa Abanyarwanda. Ni ukiyigaragaza, ni uburyo bwo kuyishyira ahabona kurushaho kugira ngo irusheho kumenyekana, kurangamirwa ariko imicungire izakomeza kuba iy’u Rwanda. Mu bisuzumwa kugira ngo ishyirwe ku rutonde harimo no gusuzuma imicungire yayo. Rero ni umurage w’Abanyarwanda, ni Pariki y’Abanyarwanda, kuyishyira kuri urwo rutonde ntabwo bikuraho ko ari iy’Abanyarwanda, ntibivuze ko hari abazava hanze baje kuyicunga.”

Mu 2020 ni bwo u Rwanda rwandikiye UNESCO rusaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ishyirwa mu murage w’Isi. Muri Mutarama 2021, UNESCO yasubije u Rwanda ko yasanze Pariki y’Igihugu Nyungwe yujuje ibisabwa, ngo ishyirwe ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage w’isi.

N’ubwo bimeze bityo ariko u Rwanda hari ibyo rukiri kunoza mu gihe rutegereje umwanzuro wa nyuma uzemeza bidasubirwaho niba iyi Pariki ishyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi cyangwa niba idashyizweho.

Umukozi ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mvunabandi Dominic, avuga ko bafite icyizere cyinshi ko Pariki y’Igihugu Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ati “Aho dosiye igeze mu by’ukuri harashimishije kubera ko ibyangombwa byose bisabwa gukorwa byarakozwe, hari harimo kureba niba koko muri Nyungwe hujujwe ibyangombwa kugira ngo ijye ku rutonde hanyuma itangire kwigwaho. Hakozwe rero dosiye iri tekiniki aho UNESCO yaduhaye impuguke yadufashije gukora iyo dosiye, yarakozwe yararangiye, ubu hari kongerwamo ibitekerezo byo mu bafatanyabkorwa begereye Pariki. Hategerejwe icyemezo cya nyuma cy’akanama cyemeza bidasubirwaho hanyuma kigaherekeza iyo dosiye iri tekiniki bikoherezwa muri UNESCO bitarenze Mutarama 2022.”

Mu Ishyamba rya Nyungwe hari amoko 1,250 y’ibimera arimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ arimo amoko 24 ya gakondo.

Kugeza ubu ku rutonde rw’umurage w’Isi hamaze kugeraho imirage 1121, harimo imirishyo y’ingoma yo mu Burundi na pyramid zo mu Misiri.

Mu Rwanda uretse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri gusabirwa kujya ku rutonde rw’umurage w’Isi, hari n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwasabye ko zashyirwamo.

Abakorera ubuvumvu mu nkengero za Nyungwe biteze inyungu ku gushyirwa kwayo mu murage w'Isi
U Rwanda rwatangiye gukora dosiye isaba ko Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yashyirwa ku rutonde rw Umurage w'Isi rukorwa n'Ishami ry Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n'Umuco (UNESCO)
Umucungamutungo w'impuzamakoperative y'aborozi b'inzuki bakorera mu nkengero za Nyungwe, Beatha Yamfashije, yavuze ko bizeye ko biteze inyungu nyinshi mu gihe iyi Pariki yaba yemewe
Umukozi ukuriye Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO, Mvunabandi Dominic, avuga ko bafite icyizere cyinshi ko Pariki y'Igihugu ya Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw'umurage w'Isi
Umukozi wa RDB ushinzwe gahunda zo kubungabunga Pariki z'igihugu, Ngoga Thelesphore, yavuze ko kwandikisha Nyungwe ku rutonde rw'umurage w'Isi bifite inyungu kuko amahanga yose azayirangamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages