00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorera urwego rw’ubuzima batangiye kubona inguzanyo ku nyungu ya 3% mu kigega cyabo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 March 2019 saa 08:59
Yasuwe :

Abakorera urwego rw’ubuzima mu Rwanda boroherejwe kubona inguzanyo ku nyungu iciritse ya 3% kandi mu gihe gito, nyuma y’uko ubwizigame mu kigega cyabo (HSS-MAG) cyatangijwe mu Ukwakira 2017 bugeze kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amahirwe akomeye bahawe aborohereza kubona amafaranga bakwifashisha mu bikorwa bibateza imbere kuko inyungu ku nguzanyo muri banki z’ubucuruzi hari aho igera kuri 17%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yabwiye The New Times ko ikigega cyabo kimaze guha nibura miliyoni 294.4 Frw abakozi bagera kuri 326 barimo abaforomo, abaganga n’abandi bakora imirimo ishamikiye ku buvuzi mu Rwanda.

Dr. Gashumba yavuze ko icyo kigega (HSS-MAG: Health Sector Staff Mutual Aid Group), kiri no mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kwihutisha iterambere (NST) binyuze mu kwimakaza umuco wo kwizigama no korohereza abanyarwanda kugera kuri serivisi z’ishoramari.

Ati “HSS-MAG gifasha abakorera urwego rw’ubuzima kubona inguzanyo iciriritse ibafasha gukomeza kwiteza imbere ku giti cyabo no guteza imbere imiryango yabo.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’izo nyungu z’amafaranga, hari ikindi kintu gikomeye cyatwongereye imbaraga mu gushyiraho iki kigega. Ni ukugira ngo kiduhurize hamwe, dufashanye…Dufite imishahara itandukanye ariko duhuje intego.”

Dr. Gashumba yavuze ko nyuma y’ubushake abakorera urwego rw’ubuzima bagaragaje, bari gushishikarizwa kuvugurura intego bihaye yo kuba icyo kigega gifite miliyari 2 Frw mu 2025, ahubwo bazaba bayagize hagati mu 2020.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo, Dr Emmanuel Rudakemwa, yavuze ko iki kigega ari ingenzi ku bakora ubuvuzi mu Rwanda kuko kibafasha kwizigama no kubona amafaranga bikenuza igihe bahuye n’ikibazo kibatunguye.

Dr. Rudakemwa yavuze ko biborohera kubona amafaranga muri icyo kigega kuko bitwara iminsi iri munsi y’itatu kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo.

Ati “Iyo umunyamuryango asabye inguzanyo ahabwa inshuro ebyiri cyangwa ebyiri n’igice z’amafaranga yizigamye, agasabwa gutanga inyungu ya 3%.”

Yakomeje agira ati “Si kimwe no muri banki bisaba gutanga ingwate, igisabwa ni ukuba uri umukozi w’urwego rw’ubuzima uhabwa umushahara kandi uri ku mbonerahamwe y’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima cyangwa ibindi bigo by’ubuzima.”

Minisitiri Gashumba yasobanuye ko mu bindi bigo by’imari na banki z’ubucuruzi wasangaga bibagora kwizigamirayo ariko icyo kigega kikaba kiborohereza mu buryo bushoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages