Peace Corps ni gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereza Abanyamerika mu bihugu bitandukanye kwita ku byo abantu bakeneye cyane ku Isi yose.
Mu Rwanda, abakorerabushake ba Peace Corps bakora mu nzego z’ubuzima no mu burezi, bakorana bya hafi n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, hagamijwe kugera ku ntego za Minisiteri y’ubuzima n’uburezi mu Rwanda, binyuze mu gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Perter Malnack, yavuze ko abo bakorerabushake baba bagomba kwiga umuco w’aho bagiye, na bo bakahigisha uwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
Yagize ati ”Peace Corps yongera ikintu gikomeye ku mubano hagati y’abaturage ba Amerika n’u Rwanda. Mu kubana n’imiryango yabakiriye, bakitangira gufasha u Rwanda, no kumenya neza Ikinyarwanda; ishimangira ukwizerana hagati y’abo baturage bombi.‘‘
Yakomeje agira ati ’’Biga ibintu byinshi ku Rwanda igihe baba bari hano kandi bagafasha inshuti zabo z’Abanyarwanda na bagenzi babo kumenya Abanyamerika mu buryo bwagutse. Nyuma bakazasubira muri Amerika bagasangiza ubumenyi bagenzi babo."
Nyuma y’icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, abo bakorerabushake bagomba kuva mu Mujyi wa Kigali, bakerekeza mu bice binyuranye by’igihugu, aho bazatura kandi bagakorera mu myaka ibiri iri imbere. Aba baje basanga abandi bagera kuri 450 bakorera mu Rwanda kuva uwo muryango wagaruka mu gihugu mu 2008.



















TANGA IGITEKEREZO