00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha bafata nabi abakozi babwiwe ko ari ugutema nkana ishami ry’igiti bicayeho

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 16 May 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette yasabye abakoresha gufata neza abakozi babo, kuko kutabigenza gutyo bisa no gutema ishami ry’igiti umuntu yicayeho, cyane ko ibigo byabo bizahomba n’igihugu kitasigaye.

Ni ubutumwa Minisitiri Prof. Bayisenge yagarutseho ku wa 16 Mata 2024 ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bizihizaga umunsi wo kurwanya indwara, impanuka n’ibindi bibazo bishobora kubangamira abakozi mu kazi (Occupational Safety and Health World Day)

Yavuze ko iyo ibyo umukozi agenerwa bitubahirijwe umukozi adakora neza, ikigo akorera ntikibone umusaruro ufatika, na we ubwe bikaba uko ikirenze ibyo ubuzima bw’umukozi bukaba bwajya mu kangaratete.

Ati “Uyu munsi turareba tuti ubuzima bw’indwara buhagaze bute, yaba ari izitandura n’izindi zishobora guturuka aho bakorera, impanuka zo mu kazi n’ibindi. Birumvika ko nta buzima bwiza hangirika byinshi.”

Mu gukurikirana ko imbogamizi zibangamiye abakozi mu byiciro bitandukanye zikemurwa, Minisitiri Prof Bayisenge yerekanye ko hashyizweho komite zishinzwe gufasha abakozi kwita ku buzima bwabo mu gihe bari mu kazi.

Yavuze ko bari kugerageza kuzubakira ubushobozi kugira ngo zite ku bibazo byose bahura na byo ndetse agasaba ko byaba intego ya buri kigo, nubwo hari ibigo n’inzego zishinzwe kubikurikirana ariko “dufatanyije twagera kuri byinshi.”

Ashingiye ku mibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation), uyu muyobozi yerekanye ko buri mwaka abakozi barenga miliyoni 2,3 babura ubuzima bitewe n’impanuka cyangwa indwara bakura ku kazi.

Ati “Ikibabaje ni uko muri abo abarenga 350 bicwa n’impanuka zikomeye zo mu kazi abagera kuri miliyoni ebyiri bakaba bicwa n’indwara zikaze bakuye ku kazi.”

Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ikomeje gutuma ibihe abakozi bakoreramo bikomeza kugorana, “ibintu bikomeje kujya ahabi na cyane ko bikomeje kurema ibyago bishya bikenewe kwitabwaho.”

Yavuze ko ibigaragaza ko ingorane zikomeje kwibasira ubuzima bw’abantu zifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe, zirimo kanseri, indwara z’umutima, iz’ubuhumekero, iz’impyiko, izicyane n’ubuzima bw’imyororokere, izibasira ubuzima bwo mu mutwe n’izindi.

Ati “Imibare ya ILO igaragaza ko abagera kuri miliyoni 22,85 habarurwa abakomereka babikomoye mu kazi, abagera kuri miliyoni 2,09 bakamugazwa n’ibyiganjemo ubushyuhe.”

Mu buryo bwo kumenya uko indwara ya Silicosis ihagaze mu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n’abafatanyabikorwa bacyo bapimye abakora muri ibyo birombe 1030 bo mu Karere ka Kayonza, bisangwa ko abagera kuri 95 bafite iyi ndwara itwerwa no guhumeka ikinyabutabire cya silica.

RBC yagaragaje ko mu isuzuma yakoreye ku bantu 12412 barimo abagabo 4036 n’abagore 8376 hagaragaye ko abafite umubyibuho ukabije bari 27,5%.

Muri abo abagore bari 36,5% bangana na 3061, abagabo bangana na 353 bihariye 8,7%.

Muri abo kandi RBC yasanze ko abafite indwara karande z’ibihaha bangana na 363 bihariye 2,9%, aho muri abo abagabo bari 214, abagabo ari 149 mu gihe abari bafite agahinda gakabije bari 17,2%.

Ku bijyanye n’agahinda gakabije habimwe abagera ku 1925, habimwamo abagabo 510 abagera kuri 81 baragasanganwa, mu gihe mu bagore 1415 bapimwe abagera kuri 251 bagasanganwe.

Abagera kuri 2545 bangana na 20,5% basanzwemo umuvuduko w’amaraso abagera kuri 527 bangana na 4,2% bakekwaho diabetes, Minisitiri Prof Bayisenge akagaragaza ko nta gikozwe iyo mibare yakwiyongera “ibintu byashyira ubukungu bw’igihugu mu kaga kuko ubwa mbere kiba gifite ari abaturage bafite ubuzima buzira umuze.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages