Kuri uyu wa 21 Kanama 2015, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yateranye mu nteko rusange yagombaga kwemeza umushinga w’itegeko rigenga Buruse n’inguzanyo bihabwa abanyeshuri.
Icyakora, impaka ndende hagati y’Abadepite, Komisiyo y’Uburezi mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite yariteguye ndetse na Minisiteri y’Uburezi, zatumye rirara ridatowe.
Iri tegeko rizaha ububasha Banki ya BRD gutanga inguzanyo ku nyungu ya 11% bivuye kuri 7% yari asanzwe, rikaba rinateganya ko umukoresha utazajya akata abakozi be bize kuri Buruse ya leta, azajya abihanirwa.
Mu kungurana ibitekerezo Depite Nkusi Juvenal yavuze ko atabona impamvu umukoresha azahanwa kandi uwo akoresha na we ari mukuru ndetse yaratse inguzanyo nk’uko abandi bazaka.
Ati “Amategeko y’inguzanyo umuntu wese arayazi, ku buryo aho uzajya bazajya bakumenya. Naho kugirango abakoresha bazahanwe bazahanirwe iki se? Abantu barakuze, igihugu kizaba kimuzi si ngombwa ngo umuntu azajye guhanirwa umuntu ukuze [Why?] kuko natishyura na we ntazinjira muri systeme y’imari y’igihugu.”
Iki gitekerezo Nkusi Juvenal akaba yakigaragaje ashimangira iby’abandi na bo bagaragaje kutanyurwa n’iyi ngingo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburezi Mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Agnes Mukazibera, yavuze ko umukoresha agomba kuzamo kuko bigorana kuba umuntu yaba yafashe amafaranga akajya kwishyura inguzanyo, bityo ngo umukoresha akaba azagira uruhare runini.
Visi Perezidante w’iyi Komisiyo, Nyirahirwa Veneranda, na we avuga ko inzego zose zagombaga kugaragara muri iri tegeko, harimo n’umukoresha wagenewe ibihano mu gihe atamenyesheje ko hari uwo akoresha wigiye ku nguzanyo ndetse no kuba yamukata ariko ntageze amafaranga ku kigo cy’Imari.
Ngo umukoresha yahawe inshingano zo kumenya ko umuntu yigiye ku nguzanyo akabivuga.
Ati “Muziko ibigo bimwe na bimwe bihanwa iyo bitagejeje imisanzu byakase abakozi babo ku kigo cy’ubwishingizi, n’uyu mukoresha rero birashoboka ko ashobora kuzakata aya amafaranga uyu mukozi ariko ntayageze ku kigo cy’Imari.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr.Musafiri Papias avuga ko kuba Banki ari imwe kandi abantu bazaba bakora mu bigo bitandukanye ndetse bahemberwa muri Banki zitandukanye ari yo mpamvu umukoresha ari we pfundo rya byose.
Yagize ati “Bisaba uruhare rukomeye cyane rw’umukoresha…reka byumvikane ko aya mafaranga ari nk’uko umukoresha afata amafaranga akayajyana muri RSSB, ubwo rero hatajemo kumva ko uyu mukoresha atafitemo uruhare ibyo tugamije ntibyagerwaho.”
Minisitiri Musafiri avuga ko ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo ari ibintu bitatu harimo aho Leta iba ikeneye kubaka ubumenyi [Priority] bishingiye ku iterambere ry’ubukungu no ku bushobozi.
Ikindi kigenderwaho ni amanota kugirango bizanemo guhatana hagati y’abanyeshuri ubwabo, icya gatatu kikaza ari ubushobozi bugaragarira mu byiciro by’ubudehe.
Gusa ibi bintu bitatu ntibigaragaramu itegeko kuko bigenda bihinduka ahubwo bizaguma mu iteka rishyiraho iri tegeko.
Izindi ngingo zagarutsweho cyane harimo kuba inyungu ku nguzanyo yaravuye kuri 7% igashyirwa kuri 11% ndetse no kuba urutonde rw’Abemerewe rutazajya rukorwa na REB ahubwo ruzajya rukorwa na Minisiteri y’Uburezi.
Uyu mushinga ukaba ushobora kuzatorwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama 2015.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO