Abakoresha benshi ntibajyaga batangira ubwishingizi abakozi babo ngo bateganye ko aribwo buryo bushobora kubagoboka igihe baramutse bahuye n’impanuka cyangwa se bageze mu zabukuru.
Bamwe mu bahagarariye abakozi mu bigo bitandukanye biyemeje kwikubita agashyi ku bijyanye no kubashakira ubwishingizi.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yo ku wa 30 Kamena 2016 yigaga uburyo abakoresha bakwiye kujya bashakira ubwishingizi abakozi babo kugira ngo igihe bavuye mu kazi bo n’imiryango yabo bakomeze kubaho neza.
Umukozi w’ikigo cy’ubwishingizi Prime Life Insurance, Innocent Habarurema ushinzwe serivisi yo kwishyura abakiriya yabwiye IGIHE ko abakoresha badafatira ubwishingizi abakozi babo nta kindi kibibatera uretse guharanira inyungu zabo.
Ati “ Urebye biterwa n’uko baba bareba inyungu zabo gusa kuko niba umukoresha atarigeze ateganya ko ibyago byaba ku mukozi we hanyuma ejo agahura n’impanuka, biramenyerewe ko umukoresha ahita amwirukana kubera ko baba birinda gukomeza kumuvuza cyangwa kumwitaho.”
Yakomeje avuga ko muri iyi nama abahagarariye abakozi mu bigo bitandukanye bemeranyije ko ubwishingizi ku mukozi ari ingirakamaro ndetse ko nta mukoresha ukwiye guhunga umukozi cyangwa ngo yumve ko igikuba cyacitse kuko yahuye n’impanuka cyangwa ibindi byago kuko ari ibintu bisanzwe mu buzima.
Umuyobozi muri Prime Insurance Sayinzoga Betty, we avugako iyi nama yari igamije kugira ngo barebere hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’icyo ubwishingizi bwabafasha kugira ngo batekereze ejo hazaza heza h’abakozi babo n’imiryango yabo.
Yagize ati “Igihugu cyateye imbere mu bintu byinshi ku buryo tugomba gutekereza uko twafasha abantu n’imiryango yabo ejo hazaza cyane cyane nk’igihe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru tukarihira abana babo amashuri yisumbuye.”
Yongeyeho ko abantu batinda guhabwa amafaranga y’impozamarira igihe bahuye n’ibyago birimo nk’impanuka biba bidakwiye ndetse ko aba ari amakosa akorwa na bimwe mu bigo by’ubwishingizi.
Umubyeyi Josiane wari uhagarariye RwandAir ,we yatangaje ko asanga abakoresha badafatira ubwishingizi abakozi babo ari ababa bashaka inyungu zirenze.
Yagize ati “ Ntekereza ko umukoresha nk’uwo udaha ubwishingizi umukozi we avuga ko amafaranga yabwo ari menshi atari byo. Nibyo hari ababikora ariko abo ni ba bandi baba bashaka inyungu zirenze batinya ko batazabona umusaruro uhagije.”



















TANGA IGITEKEREZO