Byagarutsweho kuri iki Cyumweru mu gikorwa u Rwanda rwifatanyijemo n’Isi, cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso, cyaranzwe no gusuzuma no gutanga inama ku burwayi bw’amaso.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Condo Jeanine yavuze ko izi ndwara zitavuwe neza kandi kare zitera ubuhumyi, bikaba byaba umuzigo uremereye ku muryango n’igihugu kuko bidindiza iterambere.
Kurwara amaso bikunze guterwa no kuba abantu bafite imyaka myinshi, kuba uruhererekare rw’abagize umuryango, imyanda ijya mu maso n’ibindi.
Dr. Condo ati “Abantu bakoresha telefone, mudasobwa, televiziyo n’ikindi cyose gifite urumuri rwinshi, bishobora gutuma ugira ikibazo cyo kuma amaso […] Twashyize gahunda hose, kugira ngo abaturage baze kwipimisha.”
Iri gukorerwa hirya no hino ku bitaro, hagamijwe gufasha buri wese kuzipimisha nibura rimwe mu mwaka.
Usanzwe afite ikibazo ahabwa ubufasha burimo indorerwamo cyangwa imiti bitewe n’ikibazo afite, bikamwongerara ubushobozi bwo kubona.
Iki gikorwa cyo gusuzuma indwara z’amaso, Minisiteri y’ubuzima iri kugikorana n’abandi bafatanyabikorwa mu buvuzi bwayo nka Fred Hollows Foundation, One Sight, Vision For Nation n’abandi.
Umuyobozi wa Fred Hollows Foundation, Nzeyimana Pierre, yavuze ko nk‘abafite ibibazo by’indwara y’ishaza ifata abari hejuru y’imyaka 50, bafatanya n’inzobere z’abaganga bakabaga abo barwayi kandi kuri mituweri.
Uburyo bwo kwirinda indwara z’amaso harimo gukora siporo, kutanywa itabi n’inzoga byinshi, kurya indyo yuzuye n’ibindi.
Uyu mwaka, Fred Hollows Foundation yasuzumye abantu barenga ibihumbi 20 barimo 1700 babazwe indwara z’inshaza.
Umuyobozi wa ‘One Sight’ mu Rwanda, Tuzinde Vincent, yavuze ko bafasha abarwaye amaso kubona indorerwamo binyuze mu mavuriro ya leta. One Sight yatanze indorerwamo ku barwayi 4850 muri uyu mwaka.
Umwe mu bisuzumishije amazo, Ngomayabera Buhunde, yabwiye IGIHE ko amaze igihe amurya, atanareba ibintu bimwegereye.
Ati “Bamaze kunshyiriramo imiti, ubu ntegereje igisubizo. Nizeye ko bazamfasha, uburibwe bugakira.”
Ubushakashatsi bwo mu 2015 bwakorewe ku barengeje imyaka 50 mu Rwanda, bwerekanye ko umuntu 1% afite ubuhumyi. 84% by’ubu buhumyi bwatewe n’indwara z’amaso zivurwa zigakira naho 4.4% ntibabona neza.



















TANGA IGITEKEREZO