Bamwe mu bakenera serivisi z’ubuvuzi bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) binubira ko hari ubwo badahabwa imiti aho bivuje, bakoherezwa kuyigurira muri farumasi zo hanze, serivisi bavuga ko itanoze.
Abivuriza ku bitaro, ibigo nderabuzima na “postes de santé” zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na IGIHE, bavuga ko bajya kwivuza bagahabwa serivisi zisabwa ariko igihe cyo gufata imiti cyagera bakoherezwa kuyigurira muri farumasi zo hanze kandi ziba zihenze.
Umusaza witwa Mvunabandi ati ”Njyewe banyandikiye imiti, imwe barayimpa indi barambwira ngo ntayihari njye kuyigurira muri farumasi zo mu mujyi; n’ubu sindayibona kuko nta mafaranga yo kuyigura mfite”.
Undi udashaka ko amazi ye atangazwa ati “Mitiweli nta cyo itumariye kuko bataduha imiti, nk’ubu umwana ndwaje yarahiye, ariko buri gihe bambwira kwigurira imiti hanze, n’ubu nabuze ibihumbi 6 byo kujya kugura undi muti, nabyihoreye rwose”.
Aba baturage icyo bahurizaho ni uko inzego zibishinzwe zavugurura imikorere, mitiweli igahabwa agaciro, umuntu wese uje kwivuza ayifite agahabwa serivisi nk’izihabwa abafite ubundi bwishingizi.
Mu gushaka kumenya ukuri kuzuye kubivugwa n’aba baturage, IGIHE yavuganye na Dr. Augustin Sendegeya uyobora ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB), yemera ko rimwe na rimwe bijya bibaho bitewe nuko imiti iba yashize, ariko avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bikosorwe, abakoresha mitiweri nabo babone imiti aho bivurije.
Dr. Sendegeya ati “Muri politiki ya mitiweri, umurwayi ufite mitiweli imiti ayigura mu bitaro, gusa hari ubwo duhura n’ibibazo imiti runaka ntiboneke ku gihe, bikaba ngombwa ko ajya kuyigurira hanze; ariko dufite ingamba ko farumasi yacu izajya ihorana imiti kandi bose bakayihabwa”.
Senateri Bishagara Kagoyire Therese, Umuyobozi wa Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, yabwiye IGIHE ko iki kibazo basanzwe bakizi kandi batangiye no kugikurikirana ngo gishakirwe umuti; agira inama umuturage uhuye n’iki kibazo cyo kudahabwa imiti ko yakwiyambaza ubuyobozi.
Senateri Bishagara ati “Icyo kibazo ntabwo ari gishya kuri twe kuko twagikozeho, twagiye mu nzego zitandukanye dusanga abakoresha mitiweri bafite uburenganzira nku bw’abandi, ariko nk’aho bitarakorwa, uwahuye n’icyo kibazo nacyo yakigeza ku buyobozi bw’ibitaro cyangwa ubuyobozi bw’akarere akarenganurwa, kuko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana”.
Ubusanzwe amabwiriza avuga ko umuturage ufite ubwishingizi mu kwivuza yirinda kurembera mu rugo, yivuza kare akabona umwanya wo gukora no guteza imbere urugo rwe.
Bamwe mu bakoresha mitiweli bakunze kwinubira ko hari ubwo badahabwa serivisi ibanogeye, ibyo bashingiraho basaba ko inzego zibishinzwe zavugurura iyi mikorere bita ko idahwitse.



















TANGA IGITEKEREZO