00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha ‘Mobile Money’ mu Rwanda bageze kuri miliyoni 10.1

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 June 2018 saa 12:13
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko imibare y’abakoresha serivisi zo kwakira, kohereza no kwishyura serivisi hifashishijwe telefoni igendananwa, Mobile Money, bageze kuri miliyoni 10.1 mu mezi atatu ya mbere ya 2018, bavuye kuri miliyoni 9.9 babarurwaga mu Ukuboza 2017.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, igaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kwitabira serivisi z’imari zitangwa n’ibigo by’itumanaho, ku buryo imibare yabo yiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Yerekana ko mu gihembwe cya nyuma cya 2017, umubare w’abari banditse muri serivisi za Mobile Money bari 9,912,735, mu gihembwe cya mbere cya 2018 cyarangiye muri Werurwe bagera kuri 10,152,758 bingana n’izamuka rya 3.95%.

Iyi mibare yerekana ko izi serivisi zakoreshejwe inshuro 82,333,581 mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize, maze mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka zirazamuka zigera kuri 84,229,639, bingana n’izamuka rya 2.33%.

Ibyo byagendanye ry’ingano y’amafaranga yanyujijwe muri izi serivisi kuko mu gihe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize yari miliyari 629.2 Frw, mu gihembwe cya mbere uyu mwaka yageze kuri miliyari 692.5 Frw

Internet imaze gukwira mu Rwanda

Imibare ya RURA igaragaza ko internet ya 2G na 2.5G zimaze kugera kuri 99.13% z’ubuso bw’igihugu na 99.92% by’abaturage.

Ikomeza igira iti “3G na 3.5G zo zigeze kuri 77.40% by’ubuso bw’igihugu na 93.37% mu babaturage bose. Ikoranabuhanga rya 4G LTE ryo ryageze kuri 92.5% ku buso bw’igihugu na 95.1% by’abaturage.”

RURA inerekana ko umubare w’Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa wagabanyutse muri Mata 2018 ukagera kuri 9,007,671 uvuye kuri 9,047,087 babarurwaga mu mpera za Werurwe 2018, bingana n’igabanyuka rya 0.44%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages