Ubusanzwe abakoresha RAMA bitwaza amakarita aranga abanyamuryango igihe bagiye gushaka serivisi z’ubuzima haba kwa muganga cyangwa muri Farumasi zikorana nayo.
RSSB yatangaje ko yamaze guhuza amakuru y’abo banyamuryango n’amakuru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangaminutu, NIDA, ku buryo guhera tariki ya 1 Gashyantare 2020 bazaba bashobora kwivuza bakoresheje Indangamuntu.
Cyakora ngo hari abo amakuru atabashije guhuzwa ku buryo n’ubundi abantu basabwa kwitwaza amakarita yabo hamwe n’indangamuntu kugira ngo uwasanga atarahujwe atabura serivisi agiye gusaba, ndetse abakozi ba RSSB bahite bamufasha kuzuza ayo makuru yaburaga.
RSSB yanashyiriyeho abanyamuryango bayo uburyo bwo kwihuriza ayo makuru bakoresheje internet. Mi itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 28 Mutarama 2020 yavuze ko abafite indangamuntu bashobora kugana amashami ya RSSB abegereye bagafashwa guhirizwa amakuru kugira ngo bafashwe gutangira kwivuriza ku ndangamuntu gusa.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RSSB, rivuga ko Indangamuntu izasimbura ikarita iranga abanyamuryango ba RSSB bakoresha RAMA bagejeje igihe cyo kuyitunga ku wa 1 Nyakanga 2020.
Abakoresha RAMA bashyiriweho ubwo buryo mu gihe guhera mu 2018 abakoresha ubwishingizi mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé bakoresha indangamuntu uretse abana batarageza igihe cyo kuyitunga buzurizwa amakarita.



















TANGA IGITEKEREZO