00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha “Tigo cash” bashyiriweho uburyo bwo kwishyura serivisi za Leta kuri Internet

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 24 August 2015 saa 07:07
Yasuwe :

Tigo Rwanda sosiyete itanga serivisi zitandukanye z’itumanaho yagiranye ubufatanye na Rwanda Online Platform Ltd (ROPL) bashyizeho uburyo buzatuma abaturage babasha kwishyura Serivisi zitandukanye binyuze ku rubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Guverinoma.

irembo.gov.rw ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi itanga banyuze kuri murandasi.

Uwajeneza Clement, umuyobozi wa Rwanda Online Platform Ltd avuga ko nyuma yo gukorana na Guverinoma, bagiye no gutangira ubufatanye n’ibyiciro bitandukanye mu buryo kwagura ibikorwa no korohereza abaturage kwishyura Serivisi.

Umukiriya wa Tigo azajya akoresha Tigo Cash azajya yishyuriraho zimwe muri Serivisi Icyemezo cy’amavuko, Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga (Icyiciro cyisumbuye), Imenyesha ry’umusoro w’ipatanti ku bigo byiyandikishije muri TVA, Imenyesha ry’umusoro w’ipatanti ku bindi bikorwa bibyara inyungu.

Tongai Maramba, Umuyobozi mukuru wa Tigo yagize ati “Dufite abafatabuguzi miliyoni 2,5 biyandikishije muri Tigo Cash, turabahamagarira kwifashisha uru rubuga mu kwishyura Serivisi kuko yihuta kandi idafata igihe kinini.

Maramba yongeyeho ko kubazanira ubu buryo bwo kwishyura binyuze kuri uru rubuga ari ukongera kugaragaza umuhate ifite mu guhindura imibereho y’Abaturage.

Mu gihe umuturage azajya aba amaze kugura iyi Serivisi anyuze ku rubuga rwa (www.irembo.gov.rw), azajya yohererezwa umubare w’ibanga azajya akoresha kuri Telefoni igendanwa igaragaza ko yishyuye.

Uburyo bwo kwinjiramo ku mufatabuguzi wa Tigo

Kanda kuri * 310#;
• Ugahitamo “Irembo Payments”,
• Code
• Umubare w’ibanga wa Tigo cash
Kuri ubu Tigo ikaba ifite intero yitwa ‘Live it, Love it’ kimwe mu ntego zayo zo gufasha abakiliya kubaho neza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages