00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha umuhanda barakangurirwa kwitwararika mu minsi mikuru

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 December 2013 saa 07:45
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda iributsa Abanyarwanda bose gukora ibishoboka bakirinda impanuka mu minsi mikuru mu mpera z’uyu mwaka no mu ntangiriro z’utaha, aho usanga abenshi bakoresha umuhanda uko bishakiye, kubera byinshi baba basabwa ariko ntibibuke ko bashobora gukora impanuka.
Mu kiganiro ku mutekano mu muhanda, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney yibukije Abanyarwanda kwirinda impanuka muri iyi minsi mikuru, kuko na ho amagara (…)

Polisi y’u Rwanda iributsa Abanyarwanda bose gukora ibishoboka bakirinda impanuka mu minsi mikuru mu mpera z’uyu mwaka no mu ntangiriro z’utaha, aho usanga abenshi bakoresha umuhanda uko bishakiye, kubera byinshi baba basabwa ariko ntibibuke ko bashobora gukora impanuka.

Mu kiganiro ku mutekano mu muhanda, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Supt Ndushabandi Jean Marie Vianney yibukije Abanyarwanda kwirinda impanuka muri iyi minsi mikuru, kuko na ho amagara aseseka ntayorwe nko mu yindi minsi yose.

Yagize ati “Usanga abantu batwara ibinyabiziga uko bishakiye; niba biterwa na gahunda nyinshi bagombye kuzikora kare, bakibuka ko amagara aseseka ntayorwe. Ushobora gukomereka cyangwa ugapfa ya minsi mikuru ugasanga ntuyibayemo neza uko wabyifuzaga.”

Ndushabandi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwitonda, ibyo bakora bakabikorera ku gihe nta byo gutanguranwa n’iminsi mikuru kugira ngo igere babikoze, ahubwo bakabikora ku gihe kugira ngo impanuka zitazababuza kwinjira neza mu mwaka utaha.

Yakomeje asaba buri wese kwirinda uburangare, hakubahirizwa amategeko y’umuhanda. Yakomeje avuga ko kandi bishoboka kuko imibare ya polisi ifite yerekana ko mu kwezi kw’Ukwakira n’Ugushyingo, impanuka zagabanutse mu buryo bugaragara ugereranyije no mu yandi mezi ashize.

Uyu muyobozi muri Polisi yakomeje avuga ko igihe hari ubonye uwakoze impanuka, yakwihutira gutabaza polisi ahamagara kuri nimero ya 113 ikaba itishyuzwa. Iyi nimero ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu batatu icyarimwe.

Mu kiganiro Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2013, yavuze ko polisi hari byinshi yagezeho byo kwishimirwa birimo ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyashyizeho, imodoka izenguruka mu ntara zose ipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, hakazubakwa n’ibindi bigo mu turere twa Ngoma, Huye na Karongi, biteganyijwe kuzatangira gukora mu mwaka utaha.

Ikindi cyagarutsweho na Minisitiri w’umutekano mu gihugu ni uko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara, asaba abatwara ibinyabiziga gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugira ngo hakomeze kubaho kurengera ubuzima bw’abaturage.

Mu mpera z’umwaka hakunda kuba impanuka nyinshi mu muhanda ukurikije imyaka ishize mu Rwanda. By’umwihariko abatega bisi ya Jaguar igana muri Uganda baba bafite impungenge kuko akenshi ikunze gukora impanuka mu minsi y’impera z’umwaka.

Abakoresha umuhanda barakangurirwa kwitwararika mu minsi mikuru kuko hakunze kuba impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw'abantu
Imodoka zigana mu gihugu cya Uganda, mu gihe cy'impera z'umwaka zikunze gukora impanuka cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages