00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha Umupaka wa Gatuna baburiwe kutijandika muri magendu n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 9 January 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwaburiye abaturiye Umupaka wa Gatuna n’abawukoresha cyane mu ngendo zerekeza muri Uganda kutijandika mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa bidasoze ndetse n’abahanyuza ibiyobyabwenge cyane cyane nka Kanyanga mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’uko mu 2023 hari abavuzweho ibikorwa bigira ingaruka mu kumunga ubukungu bw’igihugu no kwinjiza ibiyobyabwenge bikunze gukorwa n’insoresore zitwa Abarembetsi.

Ku wa 9 Mutarama 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo, Uwera Parfaite, yabwiye IGIHE ko mu 2024 basaba abaturage kwigengesera kuko uzishora mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa bidasoze (magendu) n’ibiyobyabwenge azabiryozwa.

Yavuze ko hongerewe imbaraga mu gushakisha abanyura muri izo nzira kandi ko uzafatwa azahitwa ashyikirizwa inzego zibishinzwe, agakurikiranwa.

Yagize ati “Abaturage bakoresha Umupaka wa Gatuna turabasaba kwirinda magendu n’ibiyobyabwenge kuko birabujijwe. Turabasaba gucuruza ibyemewe kandi byatangiwe umusoro kuko ari byo byakubaka igihugu bikanagiteza imbere.’’

“Abari muri ibi bikorwa babihagarike kuko hari ibihano biteganywa n’itegeko bibategereje, uzabifatirwamo azabihanirwa nta kujenjeka.”

Abaturiye Umupaka wa Gatuna bavuga ko hari inzira zizwi zinyurwamo zitemewe, bikaba binateza umutekano muke mu gihe umwe mu baturage ashobora guhura na bo bakikanga ko aje kubafata, bakaba banamugirira nabi.

Uwitwa Nsekanabo yagize ati “Abaturiye Umupaka wa Gatuna bakunda kujya guhaha kawunga n’imitobe. Abandi usanga binjiza ibiyobyabwenge bitandukanye ariko dukora amarondo agafata bamwe, abandi bakaduca mu rihumye.”

Nyiranzeyimana Emerithe na we yavuze ko abakunda kwinjiza kanyanga na magendu benshi banyura mu Midugudu ya Kagugo na Nyakesha mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya uhana imbibi n’umupaka.

Yakomeje avuga ko “Bananyura no mu Kagari ka Muguramo mu Mudugudu wa Mabare ariko hashyizweho imbaraga zitandukanye n’ubwo ikibazo kidacika burundu.”

Mu gukumira abihishe inyuma y’ibi bikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bumaze igihe bushyizeho abaturage bacunga umutekano bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano bakora amanywa n’ijoro.

Hari abakora irondo ryo ku manywa na nijoro, bakunze kwitwa Imboni z’Umutekano, bagerageza guhashya ababigiramo uruhare. Nubwo iki kibazo kidakemuka burundu bavuga ko ingamba zitandukanye zizakomeza gufatwa mu kugishakira umuti wa burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages