00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoreye uruganda rwa SORWAL bambuwe, barasaba Akarere ka Huye kubishyuriza

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 January 2018 saa 11:20
Yasuwe :

Abakoreye uruganda rw’ibibiriti SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes) rwakoreraga mu karere ka Huye, baratabaza nyuma y’imyaka 10 rudakora kandi rubabereyemo imyenda.

Abahoze bakorera uru ruganda n’abarugemuragamo ibiti barasaba ko leta yagira icyo ikora bakishyurwa kuko rwafunzwe rubambuye.

Umwe mu baganiriye na TV1 yavuze ko abenshi mu barugemuriraga ibiti rwafunze imiryango rutabishyuye ndetse n’amafaranga y’ubwiteganyirize bakatwaga rukaba rutarigeze ruyishyura.

Ati "Abantu bagemuragayo ibiti byifashishwaga mu gukora imyambi ntibigeze bishyurwa. Badukataga amafaranga y’ubwiteganyirize na yo ntibayishyuraga, bandimo miliyoni ebyiri kuva muri 2003 kugeza 2017".

Undi ati "Icyo gihe twari tumaze nk’amezi atandatu tudahembwa, nibwo bavugaga ngo uruganda rurafunze."

Abahoze bakorera SORWAL ngo bifuza ko leta by’umwihariko Akarere ka Huye ruherereyemo hari icyo kabafasha kuko kutishyurwa byabagizeho ingaruka zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mutwarasibo Cyprien, yatangaje ko uru ruganda rwafunzwe kubera ibibazo by’imisoro kandi ko ikibazo gikomeye ariko kiri gushakirwa umuti.

Yagize ati "SORWAL rwari uruganda leta yafatanyaga n’abashoramari nyuma umushoramari waje kuguramo imigabane yagiranye ibibazo by’imisoro n’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro; hari ibirarane by’imisoro batari barishyuye, haza kugera aho noneho uruganda rushaka gutezwa cyamunara, ari na ho rwatangiye guhombera."

"Uyu munsi rero iyo urebye ubona ko ikibazo gikomeye kuko imyaka uruganda rugiye gufunga igeze ku 10 ariko iyo tuganiriye haba ababikuriye ku rwego rwa Minicom batubwira ko hari ibiri gukorwa kugira ngo haboneke undi mushoramari wajyamo".

Uru ruganda rwafunze rutishyuye bamwe mu bakozi n'abarugemuriraga ibiti

Usibye amafaranga abaturage baberewemo n’uru ruganda, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye busanga ibihuru birwuzuyemo ari imbogamizi ku mutekano.

Mutwarasibo ati "Iyo ugiye ukareba ibihuru bihari bishobora no guteza ikindi kibazo cy’umutekano muke."

Icyifuzo cy’abakoraga muri uru ruganda ni uko bakwishyurwa ndetse rukongera rugakora kuko rwari rwarahaye akazi benshi mu batuye mu gace ruherereyemo.

SORWAL yatangiye gukora tariki ya 25 Ukwakira 1981 nk’uruganda rwa Leta, nyuma yaho mu mwaka wa 2000 yaje kwegurirwa rwiyemezamirimo DEBOPRO ari na yo yaje gufungirwa ku itariki ya 03 Gashyantare 2009 bitewe n’ibibazo by’imisoro bivugwa ko irenga miliyari enye z’amanyarwanda.

Muri Gashyantare 2014, ubwo komisiyo y’ubukungu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, yarusuraga yavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe ko rwakongera gukora mu buryo bwihuse.

Mu mwaka ushize, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority bwatangarije IGIHE ko hashyizweho itsinda riri gukurikirana ibyo bibazo ngo harebwe uko byakemuka.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu nta makuru ahagije afite ajyanye n’aho iryo tsinda rigeze rikurikirana ibyo bibazo, ariko igihe bazayamenyera bagasanga akwiye gutangazwa bazabimenyekanisha.

Uruganda rwa SORWAL rumaze imyaka 10 rudakora
Ibigunda biri mu ruganda rwa SORWAL ngo biteje impungenge z'umutekano
Iyi modoka yafotowe muri 2014, ubwo yari yarapfiriye muri SORWAL kuri ubu yarengewe n'ibihuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages