Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwiga mu Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoramabuhanga rya Tumba College of Technology, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 67 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Senateri Tito Rutaremara yabajijwe n’umunyeshuri ku bijyanye na “Double Jenoside” bamwe bumva ko yabaye mu Rwanda kuko bari bataravuka abandi bakaba bari bakiri bato maze abibabwira by’amashirakinyoma.
Yabanje kubasobanurira icyo Jenoside aricyo kugira ngo nabo baze kumubwira niba koko mu Rwanda harabaye “Double jenoside” bakurikije amateka bumvise n’ibyo bagenda babonesha amaso yabo.
Ati "Jenoside ni icyaha cyo kwambura ubuzima ubigambiriye itsinda ry’abantu bahuriye ku bwoko, ku bitekerezo bimwe, ku myemerere, kubashyira mu buzima bubi, gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara, kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi tsinda n’ibindi bifite aho bihuriye n’ibi ndetse ukazanategura uburyo bwo kubihakana byose.”
Aho niho yahereye asubiza umunyeshuri wari umubajije impamvu acyumva hari abavuga ko mu Rwanda habaye “Double jenoside” maze amusubiza agira ati "abakoze Jenoside nibo bazanye ijambo ko mu Rwanda habaye ‘Double Jenoside’ banarikwirakwiza mu nshuti zabo no mu binyamakuru, bavuga ngo nabo barishwe..., ibyo ntabwo ari Jenoside ibyo ni ibyaha by’intambara.
Yasobanuye ko kuba mu Rwanda harishwe ubwoko bumwe gusa kandi abicaga bagahera k’umukuru, umuto ndetse n’utaravuka akicwa, ko ibyo ari byo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko bitandukanye n’ibyo bavuga ko ari “Double jenoside “ kuko byo ari ibyaha by’intambara bisabanzwe.
Ati“Niba umusirikare yaraje bakamwereka abakekwa ko bishe abo mu muryango we , akabajyamo akabarasa, ibyo ni ibyaha byo mu ntambara ntabwo ari umugambi wateguwe nk’uko jenoside yo iba yateguwe”.
Senateri ashimangira ko urubyiruko rukwiye gukanguka rugahangana n’abagifite ibyo bitekerezo kuko abashaka gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kuvuga ko habayeho Double Jenoside kugira ngo bahishe umugambi wabo maze bakomeze kwitiranya ibyaha by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabagaragarije ko abakoze ibyaha by’intambara bahanwe bazira kwihorera cyangwa ibindi bakoze binyuranyije n’amategeko ngo ariko si jenoside bahaniwe kuko batayiteguye.
Umuyobozi w’ishuri rya Tumba college of Technology Eng.Gatabazi Pascal yashimangiye ko ikiganiro bahawe cyari gikenewe mu rubyiruko kuko benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati” iki kiganiro gifashije benshi mu rubyiruko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’amateka yayo hirya no hino ku Isi kuko benshi mu biga hano n’ubwo batayibonye iba, babonye ingaruka zayo, ni ingenzi kugira ngo basobanukirwe Jenoside banayitandukanye n’ibyabaye nyuma yayo hagamijwe kwirinda ko yasubira ukundi.”
Amasezerano mpuzamahanga kuri Jenoside yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 9 Ukuboza 1948 kubera uguhohotera gukabije kw’ikiremwamuntu kwagaragaye mu ntambara ya kabiri y’Isi, Abayahudi barenze miliyoni esheshatu bicwa n’Abanazi.



















TANGA IGITEKEREZO