Ni amahugurwa y’iminsi ibiri RGL yateguye ku bufatanye na Polisi y’igihugu, yasojwe kuri uyu wa 7 Werurwe 2019.
Bahuguwe ku bijyanye no kuzimya no gukumira inkongi y’umuriro, gufatanya n’urwego rw’ubugenzacyaha na Polisi y’Igihugu gukumira ibyaha n’ibindi.
Abahawe amahugurwa bavuga ko yabunguye byinshi bizabafasha mu kazi kabo. Nzakamayingeneye Janvière wari uhagarariye abagore, yavuze ko bakoraga akazi hari bimwe badasobanukiwe nk’ibijyanye no gusaka abagore.
Ati “Hari hamwe tutabashaga kubona cyangwa nk’ugambiriye kugira nabi akaba yagira aho adukinga, ariko dukurikije amahugurwa twahawe, twabonye ah’ingenzi nk’igitsina gore bitwaza bakaba baduhisha ibyo bakoresha mu bugizi bwa nabi. Nabashije kubona nk’inyunganizi.”
Mugenzi we Turatsinze Emmanuel yavuze ko ari amahirwe akomeye bagize yo guhabwa aya mahugurwa.
Ati “Turi abafatanyabikorwa ba polisi, turi mu gihugu hose kimwe nabo ariko hari ibikorwa remezo tuba turinda bo batarinda. Aya mahugurwa aba agamije kudukangurira kurushaho gucunga umutekano no kumenya ibikorwa bibangamira igihugu cyacu twakwitaho mu gihe ducunga umutekano.”
Umuyobozi mukuru wa RGL, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye Polisi y’igihugu yabafashije guhura abakozi b’ikigo ayobora, avuga ko amasomo bahawe azabafasha kurushaho gucunga umutekano barangwa n’indangagaciro za kinyamwuga.
Uwayezu yasabye abakozi be bahuguwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe ndetse bakanabusangiza abandi bahagarariye.
Yakomeje agira ati “Ikigamijwe ni ukurushaho gucunga umutekano w’igihugu cyacu, cyane cyane uw’abantu n’ibintu turinda no kugerageza ngo akazi dukora turusheho kuba abanyamwuga.”
Serivisi za RGL zishimiwe bidasanzwe
Bamwe mu basanzwe bakorana na RGL babwiye IGIHE ko ari kimwe mu bigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu buryo bw’umwuga kandi batanga serivisi inoze.
Umuyobozi w’ikigo kimenyerewe mu mikino y’amahirwe cya Lucky Bets Rwanda, Rwamasunzu Patrick, yavuze ko batangiye gukorana na RGL mu 2013, babarindira amashami asaga 90 kandi babikora kinyamwuga.
Ati “Kuva 2013 kugera ubu navuga ko akazi kabo bagakora neza. Baturindira ibikoresho bitandukanye hirya no hino ku mashami dufite. Gukorana nabo turabishima, ibintu byacu barabirinda. Ntabwo turifuza gukorana n’abandi.”
Umukozi w’Ikigo gikorana na Minisiteri y’Ubuzima, Management Science for Health (MSH), unafite mu nshingano gukurikirana imikorere y’abakirinda, Nzitatira Félix, yavuze ko RGL ibaha serivisi zitandukanye zirimo gucunga umutekano hifashishijwe Camera, abarinzi, ibyuma bitabaza n’ibindi.
Yasobanuye ko bayihaye isoko nyuma y’uko ikindi bakoranaga abakozi bacyo bagize uburangare bakibwa ariko cyo abakozi bacyo bakorana ubunyamwuga budasanzwe ndetse n’abayobozi bakuru baza kugenzura abarinzi.
Ati “Baducungira umutekano neza, ku macumbi ya Nyarutarama aho bacungira umutekano abazungu dukorana barishima. Bagira uburyo baza kugenzura abarinzi.”
Yavuze ko hari umuzungu umwe wigeze kumubaza moto ajya yumva iwe akamusobanurira ko ari abayobozi b’abarinzi ba RGL baba baje kugenzura ko badasinzira, bikamutangaza.
Ati “Icyo cyabongereye amanota. Ikindi bagira ni uburyo bwo kugenzura abarinzi babo basinzira, buri saha (icyuma) agikandamo kikabigaragaza…Bakora neza cyane ntabwo biyemera, bagira abarinzi batojwe neza cyane.”
RGL Security Company imaze imyaka 10 itanga serivisi zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu. Ihugura ikanatanga abakozi babigize umwuga bawucunga, itanga serivisi zo gucunga umutekano hifashishijwe ibyuma bifata amashusho (CCTV Camera), itanga ibyuma by’intabaza, itanga ibyuma bitanga uburenganzira bwo kwinjira ahantu, gitanga serivisi zo gucunga umutekano hifashishijwe imbwa zabigize umwuga n’ibindi.
RGL ifite abakozi basaga 3300 hirya no hino mu gihugu igafasha gucungira umutekano abakiliya basaga 350 ariko umunsi ku wundi abakozi n’abakiliya bariyongera.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO