Nyuma y’uko Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) izanye gahunda yo guhuza imirimo myinshi n’ikoranabuhanga, abakozi bagera kuri 90 bakoreraga iyi banki mu gihugu hose batakaje imirimo yabo.
Ku murongo wa telefoni, Guverineri Wungirije muri BNR, Monique Nsanzabaganwa yatangarije IGIHE ko kuwa Kabiri w’icyumweru gishize hari abakozi batakaje imirimo yabo, bitewe n’uko hari imirimo myinshi yakorwaga n’umubare munini w’abakozi, kuri ubu bikazajya bikoreshwa ikorabanuhanga.
Nsanzabaganwa yasobanuye ko hashyizweho uburyo bwo kunoza imirimo ikorwa na Banki Nkuru y’Igihugu kugirango hihutishwe serivisi iyi banki itanga, bityo umwanya wajyaga utakarira mu gukora imirimo imwe n’imwe hifashishijwe intoki, bikazajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nsanzabaganwa abajijwe icyagendeweho bahitamo abazahagarikwa, yasobanuye ko ari abakoraga imirimo yo kwinjiza amakuru amwe n’amwe n’imibare muri mudasobwa, avuga ko nta ho byaba bihuriye n’imyitwarire mibi y’umukozi kuko n’ubusanzwe abitwara nabi bari basanzwe bahanwa.
Monique Nsanzabaganwa yavuze ko aba bakozi bahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu, bakazajya bahabwa 2/3 by’umushahara wabo. Nyuma y’iki gihe ngo ni bwo bazasezererwa mu kazi, bigakorwa bakurikijwe uko amategeko agenga abakozi ba leta abiteganya.
Gusa ngo muri ayo mezi atandatu, mu gihe hazajya haboneka imirimo mishya, aba 90 bemerewe kuba bayisaba ndetse bakayihabwa hadakozwe ikizami cy’abasaba akazi, kuko n’ubusanzwe batasezerewe burundu.
Umwe muri aba batakaje imirimo yabo muri Banki Nkuru y’Igihugu utashatse ko dutangaza amazina ye, abajijwe niba yaba ari gushaka akandi kazi cyangwa afite icyizere cyo gusubira muri Banki Nkuru y’igihugu, yasobanuye ko nta cyizere gihari cyo gusubira mu kazi, agira ati “Byose turabiteganya”.
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu abajijwe ibijyanye n’ibiteganijwe ku birebana n’inguzanyo z’amazu n’imodoka aba bakozi baba barahawe, yasubije ko nta cyo yabivugaho mu itangazamakuru, gusa avuga ko iyo umukozi asaba inguzanyo hari ibyo aba yiyemeje, kandi ko hari ibyo impande zombi zemeranywaho.
Ati “Sinakwirirwa nsobanura mu itangazamakuru uko ducunga abakozi bacu, ariko ibyo ni byo bizakurikizwa”.
Zimwe muri gahunda nshya za mudasobwa zatangiye gukoreshwa muri BNR harimo iyitwa ERP, P24 ndetse na eBanking izajya ikoreshwa n’abakiriya ba BNR bagashyiramo ibijyanye na serivisi bakeneye kuri BNR hanyuma bikorerwe muri izi gahunda nshya bidasabye ko umukiriya ahagera bikuzurishwa ikaramu.
Hejuru ku ifoto: Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa



















TANGA IGITEKEREZO