00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’Akagera Aviation basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banaremera inshike

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 June 2018 saa 09:49
Yasuwe :

Abakozi 50 n’abanyeshuri 20 b’Ikigo gikora ibijyanye n’ingendo z’indege, Akagera Aviation, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, banaha ibitenge n’amafaranga yo kwikenuza abapfakazi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2018 nibwo basuye uru rwibutso ruri ahahoze kiliziya, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 45.

Batambagijwe ibice birugize, basobanurirwa uko Abatutsi bari batuye muri Bugesera batotejwe bakicwa urw’agashinyaguro.

Uwimana Louise waharokokeye yabahaye ubuhamya bw’uko yababajwe agafatwa ku ngufu, akananduzwa SIDA n’Interahamwe ariko ubu akaba amaze kwigarurira icyizere nubwo yaciye mu bihe bikomeye.

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, abakozi bashyikirije impano z’ibitenge n’ibahasha y’ amafaranga ibihumbi 100Frw kuri buri umwe mu bapfakajwe na Jenoside bagera kuri 20.

Umwe mu bapfakazi baremewe, Nyirampfuyisoni Beatrice, yashimiye Akagera Aviation yabazirikanye.

Yagize ati “Ubu twumva dushyigikiwe, tukumva hari icyo twiyongeraho. Ni ukuri namwe tubatekereza nk’abana bacu kandi noneho badufitiye akamaro. Uyu mwambaro n’aya mafaranga muduhaye ni ukuri bizadufasha. ”

Umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, (AVEGA Agahozo), Bampire Jullienne, yashimiye Akagera Aviation ku ruhare igira mu bikorwa byo gufasha abapfakajwe na Jenoside.

Ati “Ntabwo mwava hano ntabashimiye mu izina ry’umuryango AVEGA [...] Ndabashimira kuko ubu mubareba (abapfakajwe na Jenoside), bakeneye ubumuntu nk’ubu mubagaragarije, uwo mutima mwiza muzawuhorane.”

Umuyobozi mukuru w’ Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick, yavuze ko kwibuka birema mu bantu umuco wo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Yagize ati "Ibyabereye i Nyamata ni ibintu bibabaje cyane, si ukuvuga ko birenze ibyabereye ahandi ariko iyo ubonye imyenda y’abana, uko muri rusange byabaye n’amasasu mu gisenge, wibaza abantu babaye bate! Niyo mpamvu buri gihe tugomba kuza tukibuka abacu, tugashimira ingabo z’igihugu na guverinoma yatumye ibi bintu byose bihagarara. Dukwiriye no kugira uruhare mu guharanira ko bitazongere kubaho.”

Yakomeje asaba abakozi ba Akagera Aviation n’ abanyeshuri gukurana umutima wo gufasha no gutabara abari mu kaga.

Akagera Aviation isanzwe ikora ibikorwa byo gufata mu mugongo no gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwaka ushize yari yaremeye abo muri Bugesera ibaha ibikoresho byiganjemo ibiryamirwa.

Abakozi b'Akagera Aviation basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Abanyeshuri bareba indangamuntu ya kera yari irimo amoko atandukanya Abanyarwanda
Umuyobozi mukuru wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick, yavuze ko kwibuka birema mu bantu umuco wo guharanira ko ibyabaye bitazongera
Umuyobozi mukuru wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick, atanga inkunga yo gufasha urwibutso
Umuyobozi mukuru wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick, yunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Uwimana Louise waharokokeye yabahaye ubuhamya bw'uko yababajwe agafatwa ku ngufu akananduzwa SIDA n’Interahamwe ariko ubu akaba amaze kwigarurira icyizere nubwo yaciye mu bihe bikomeye
Abapfakazi bahawe ibitenge
Abapfakazi bishimye ku gusurwa n'Akagera Aviation
Abapfakazi 20 bahawe ibitenge n'amafaranga ibihumbi 100 Frw buri wese

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages