Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye kuko ruri ahahoze Santarali ya Nyamata, yiciwemo Abatutsi bari bayihungiyemo bakaza guterwa n’interahamwe zitwaje intwaro gakondo na za gerenade zikabica.
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe Imicungire y’Urwibutso rwa Ntarama, Umuganwa Marie Chantal, yasobanuriye abakozi ba RMB amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagarutse by’umwihariko ku mugambi wo kuvana Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bajyanwe mu Bugesera hari mu ndiri y’umubu w’inkazi wa Tsetse, hagamijwe ko wabarya bagapfa bagashira.
Umuganwa yababwiye ko Urwibutso rwa Ntarama rufite umwihariko kubera ubwicanyi bwahakorewe, aho Abatutsi bahungiraga muri Kiliziya ya Ntarama bazi ko nta wabica ariko interahamwe ntizabagirira impuhwe, zibica urw’agashinyaguro, zikoresheje intwaro gakondo n’izindi, abana bakabahonda ku rukuta rwa Kiliziya n’ibindi bikorwa bya Kinyamaswa.
Nyuma yo gutambagizwa ibice bitandukanye birugize, gushyira indabo no kunamira imibiri ihashyinguye, Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatare Francis, yababwiye ko bagomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko hazongera kugira igikorwa kibi nk’iki cya Jenoside yakorewe Abatutsi kibaho, ariko kugira ngo tubikumire ntabwo ari ugusenga gusa no gufatana mu ntoki, ni ukugira ibitugaragaza, indangagaciro zacu bwite, umunsi ku wundi, mu nshingano zacu duhereye ku tuntu tworoshye.”
Yababwiye ko nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’amacakubiri, inda nini, ubusambo, kwanga no kudaha agaciro ikiremwamuntu, ibyo byose bakwiriye kubyirinda mu kazi n’aho baba.
Umukozi wa CNLG ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Ntarama, Musinguzi Emmy, yababwiye ati “Urugamba dufite turwana narwo, ni urwo kongera kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu kitageramo amacakubiri kuko ingaruka zayo twarazibonye.”
Umwe mu bakozi ba RMB witwa Isimbi Rosine, yavuze ko gusura urwibutso bifite agaciro gakomeye.
Ati “Mbibona nk’indangagaciro kuko tugomba kumenya amateka yaturanze, tukamenya aho tuva n’aho tugana. Ni inshingano za buri Munyarwanda kugera ku rwibutso mu rwego rwo kumenya amateka n’intumbero yacu nk’Abanyarwanda.”
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y’Abatutsi biciwe mu gace ruherereyemo biganjemo abari bahungiye muri Kiliziya yahoze aho rwubatse.



















TANGA IGITEKEREZO