Aba bakozi babanje gusobanurirwa amateka y’igihugu, uko abanyarwanda bari babanye mbere y’umwaduko w’abazungu, uko babibwemo amacakubiri ari nayo yaje kurugeza kuri Jenoside.
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Umwami mu Rukali Madamu Yvonne Gahongayire kuba baje gusura urwibutso rwa Jenoside bagamije kugira ubumenyi ku mateka y’igihugu dore ko mu kazi kabo bahura na benshi baba bashaka kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda.
Yagize ati “Nk’abantu dufite aho duhurira no kwakira abashyitsi, bidufashije kunoza imikoranire kuko hari abava hano bakaza mu Rukali hari n’abava mu Rukali bakaza gusura uru rwibutso.Bigiye kudufasha mu rwego rwo kumenya ngo aba bantu aho bavuye babwiwe amateka aya n’aya cyangwa se tuvuge ngo aho bagiye bavuye mu Rukali barababwira amateka aya n’aya.”
Umuyobozi w’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Médard wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’Ingoro z’Umurage, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi kuba basuye urwibutso kuko byongereye ubumenyi abakozi bose.
Yongeyeho kandi ko bibafasha kumva basubije agaciro inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Aba bantu bakora hano dufite byinshi duhuriye ho. Bo nubwo bibanda ku mateka y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside n’uko yakozwe naho twe tukibanda ku mateka y’abami n’imibereho yabo n’abanyarwanda mu Rwanda rwo hambere, ariko duhuriza ku buryo ubumwe bw’abanyarwanda bwaciwemo n’abazungu bagamije kubasha kutuyobora.”
Yakomeje agira ati “ tubifata nko kongera guha agaciro abacu bashyinguye aha no kutwibutsa kuzirikana aya mateka.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguye mo imibiri y’inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amafoto: Muhizi Serge
























TANGA IGITEKEREZO