00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’uruganda rwa Skol bakoze umuganda ufite agaciro ka miliyoni 10

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 October 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira ubwo mu gihugu hose hakorwaga igikorwa cy’umuganda rusange, abakozi b’uruganda rukora inzoga rwa Skol bifatanyije n’abaturange bo mu Kagari ka Nzove bakora umuganda ufite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cy’umuganda rusange cyakorewe Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo cyitabiriwe n’abakozi b’uruganda rwa Skol bagera kuri 200 n’abaturage batandukanye baturuka muri aka Kagari.
Aba bakozi ba Skol bakoze (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira ubwo mu gihugu hose hakorwaga igikorwa cy’umuganda rusange, abakozi b’uruganda rukora inzoga rwa Skol bifatanyije n’abaturange bo mu Kagari ka Nzove bakora umuganda ufite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cy’umuganda rusange cyakorewe Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo cyitabiriwe n’abakozi b’uruganda rwa Skol bagera kuri 200 n’abaturage batandukanye baturuka muri aka Kagari.

Aba bakozi ba Skol bakoze umuganda batunganya umuhanda n’imigende y’amazi iwukikije dore ko wari warangiritse cyane bitewe n’uko uri munsi y’imisozi.

Uyu muhanda watunganyijwe ukaba ukunze gukoreshwa cyane n’abaturage ndetse n’imodoka ziba zitwaye ikawa mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu Murenge wa Ruli.

Umuyobozi wa Skol yafatanije n'abaturage gusibura imigende

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda Ivan Wulffaert, we yavuze ko impamvu ya mbere batekereje gukora umuganda batunganya uyu muhanda uri ku ruganda rwa Skol ari uko wangizwaga n’amazi menshi.

Yagize ati “Twahisemo gutunganya uyu muhanda dukora neza imiyoboro yawo tunawutunganya ubwawo bitewe n’uko wari warangiritse mu gihe tubona ko ukoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi kandi natwe ukaba udufitiye akamaro kuko ariwo dukoresha”.

Yakomeje agaragaza ko uru ruganda rwa Skol kuva aho rutangiye gukora rwagiriye akamaro kanini abaturage ba Nzove bitewe n’uko muri aka gace nta amazi agipfa kuhabura dore ko n’uruganda rudashobora gukora nta mazi, bafite amashanyarazi ndetse avuga ko banorohereje abaturage babashyirira ka resitora gahendutse mu ruganda kagurisha ibiribwa ku giciro kiri hasi.

Habimana Theoneste Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabihu uherereye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya we yavuze ko bishimiye iki gikorwa cy’umuganda cyakozwe n’abakozi ba Skol n’abaturage kuko uyu muhanda wabo wari warangiritse ku buryo bugaragara.

“Akamaro k’uyu muganda ni kenshi cyane kuko uyu muhanda udufasha byinshi kandi wari waramaze kwangirika ku buryo yaba moto, imodoka n’amagare zawunyuragamo zangirikaga cyane bigatuma hari n’abashoferi bangaga kunyuramo”.

Yakomeje agira ati “Turabyishimiye cyane kandi murabona ko dutunganyije ahantu hanini hari harangijwe n’amazi yaturukaga muri iyi misozi uwukikije”.

Sibomana w’imyaka 67, nawe yemeza ko umuganda rusange ari igikorwa cy’indashyikirwa.

Yagize ati “[…] usanga witabirwa n’ingeri zose, kubwa njye ndishimye cyane kuko uyu muhanda udufasha byinshi cyane ku buryo ugiye utitabwaho hari byinshi twahomba nk’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo byinshi bikaba byakwangirika”.

Uru ruganda rwa Skol rukoresha abakozi 200, abagera kuri 70 muri bo ni abahoraho.

Iki gikorwa cy’umuganda rusange cyakozwe muri Nzove n’abakozi b’uruganda rwa Skol, umuyobozi wabo mukuru akaba yavuze ko agaciro k’umuganda wakozwe n’abakozi kagera kuri miliyoni 10.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi wa Skol yishimiye igikorwa cy'umuganda
Abakozi ba Skol n'abaturage bakoranye umuganda

Foto: Thamimu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages