00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Akagera Aviation basuye urwibutso rwa Ntarama, banaremera inshike za Jenoside

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 June 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo gikora ibijyanye n’ingendo z’indege, Akagera Aviation, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera, banaremera abapfakazi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa 9 Kamena 2017, aba bakozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, bimibiri iharuhukiye irenga 5,000.

Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama, banasobanurirwa inzira y’umusaraba Abatutsi bari batuye mu muri Bugesera banyuzemo, bumva ubuhamya bwa Kayiranga Philbert, umukozi wa Akagera Aviation warokokeye muri Kiliziya ya Ntarama.

Kayiranga yavuze ko yabashije kurokokera munsi y’imirambo nubwo bamutemye mu mutwe, ababyeyi be n’abavandimwe be batanu bakicwa.

Nyuma yo gusura urwibutso, abakozi bagiye kuremera inshike 20 za Jenoside zibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Imbere heza’; babashyira ibiryamirwa.

Mukanyonga Solina, umwe mu baremewe yashimiye abakozi b’Akagera Aviation kubazirikana.

Yagize ati “Ubundi twahoraga turi mu bwigunge ariko iyo tugize abadutekereza turishima. Iyo twicaye duteranye tukabona abana nkamwe muri imbere yacu biradushimisha, tugiye tubabona kenshi byarushaho kutunezeza.”

Umuyobozi mukuru wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick , yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize zikomeye ku Banyarwanda, kandi ko kwibuka no kuremera abarokotse ari ikintu babagomba.

Yagize ati “Impamvu twahisemo iri tsinda ni uko ari abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamwe muri bo bari bafite abana 12, abandi bafite 10, ariko ubu nta n’umwe muri bo ufite umwana. Urumva uburyo bibabaje cyane, nk’Abanyarwanda tugomba kuba hafi abantu baciye mu bihe bikomeye nk’ibi, kandi tuzakomeza kwifatanya na bo mu kwibuka ababo bakundaga.”

Yanagarutse ku kijyanye no kurwanya ingengabitekerezo, avuga ko kuri bo bifashisha ibikorwa nk’ibi byo gusura inzibutso za Jenoside no kuremera abarokotse, aho gukoresha amagambo gusa bagaragaza ukuri.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri ahahoze Santarali yari iya Paruwasi ya Nyamata, rushyinguyemo imibiri isaga 5000 y’Abatutsi bari bahahungiye, bakaza kwicwa n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za leta.

Ku itariki ya 15 Mata 1994, nibwo bishwe hakoreshejwe imbunda, gerenade, intwaro gakondo nk’imihoro n’amahiri, abandi batwikishwa peteroli, matola , banahirikirwaho igikuta cy’icyari igikoni cy’abapadiri naho impinja zicwa zikubiswe ku bikuta.

Umuyobozi wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick (Hagati)
Basobanuriwe amateka ya Jenoside i Ntarama
Kayiranga Philbert warokokeye muri Kiliziya ya Ntarama yatanze ubuhamya
Abakozi ba Akagera Aviation bateze amatwi ubuhamya bw'uwarokotse
Akagera Aviation yageneye inshike ibikoresho bitandukanye
Abarokotse Jenoside bishimiye gutekerezwaho n'abakozi ba Akagera Aviation bakabasura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages