Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, aho abacyitabiriye basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso birimo amakuru y’uburyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uburyo leta yakoresheje kugira ngo ibashe kuzisohokamo no kongera kwiyubaka.
Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha, mu kiganiro yahaye abagize iri tsinda rya BDF, yagaragaje uruhare rw’abakoloni mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko basanze Abanyarwanda babanye mu mahoro bakuraho umuco wabo binyuze mu gusiga icyasha imigenzo n’imiziririzo bari bafite, bahagarika umuganura, bajegeza ubutegetsi, batangiza amoko mu ndangamuntu n’ibindi.
Yavuze ko Jenoside itajya igwirira abantu ahubwo itegurwa igihe kirekire bityo ko kwibuka ari umwanya wo kuganira ku byabaye hirindwa ko byazongera kuba ukundi.
Yasabye abakozi aba bakozi gukomeza gusigasira ibikorwa byiza igihugu cyagezeho birimo n’ibikorwa BDF igeza ku Banyarwanda.
Ati “BDF ifasha Abanyarwanda mu kwiyubaka. Ni ibintu bikomeye igihugu cyagezeho bidakwiye gusenywa. Dukomeze dusegasire ibyacu. Abana banyu bakeneye kuganirizwa bakabwirwa ukuri kuko ari bo bazubaka igihugu cyacu mu bihe biri imbere.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo, yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kumva neza ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe n’uburyo nyuma yayo ubuyobozi bwiza bwongeye kubanisha Abanyarwanda.
Yasabye abakozi ba BDF kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Ati “Abenshi muracyari bato, icyerekezo 2050 muzakigeramo. Ni twe bo kugihagararamo turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.”
Umwe mu bakozi ba BDF, Triphine Mukayirere warokokeye mu Karere ka Kamonyi aho yavukaga, yatanze ubuhamya ku bihe bitoroshye yanyuzemo dore ko yajugunywe muri Nyabarongo.
Mu bana icumi bavukanaga ni we na musaza we babashije kurokoka, abandi barishwe hamwe n’ababyeyi babo. Icyo gihe yari afite imyaka umunani.
Yabayeho mu buzima bwo kwihishahisha, igihe kimwe mu rufunzo rwo kuri Nyabarongo, ikindi gihe mu muryango wari inshuti z’iwabo, akaba yarabifashijwemo n’umukecuru wajyaga amuheka akamujyana kumuhisha ubundi akamusubiza mu rugo iwe kugeza igihe Jenoside yahagarikwaga.
Nyuma ya Jenoside nibwo yahuye na musaza we wari waragiye mu gisirikare batangira kwisuganya, asubira mu ishuri nubwo bitari byoroshye ariko ubu yamaze kwiyubaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!