Ibyo bigo ni Bonanza Trading Co. Ltd na Yongfeng Investment Ltd, zatangiye gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2018.
Kuri uyu wa Gatanu abakozi babyo basuye urwibutso rwa Kigali, basobanurirwa ibice birugize bigaragaza amateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi mukuru wungirije muri ibyo bigo, Andy Zhang Rian, yabwiye IGIHE ko gusura urwibutso rwa Jenoside ari ukwiga amateka.
Ati “Twifuje gusura uru rwibutso kugira ngo twige amateka, cyane cyane arebana n’u Rwanda. Mu by’ukuri birababaje. Nta mpamvu n’imwe ukwiye gutuma umuntu yica undi.”
Yakomeje agira ati “Kwiga aya mateka, bitwongerera ubumenyi mu bijyanye no kubana neza hagati yacu no kubana mu mahoro n’abavandimwe, tukamenya aho tujya n’aho tuba.”
Yanavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gifite umutekano akaba ariyo mpamvu bahisemo kuhakorera imirimo ibyara inyungu.
Ibi bigo bifite intego yo gukora ubucuruzi, gushinga inganda bizagira uruhare mu guha abanyarwanda akazi no kunganira Leta muri gahunda ziteza imbere abaturage n’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO