Mu kigo Mbonezamubano mu by’Iterambere (Bureau Social de Développement de Gitarama) giherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga haravugwa ibibazo bitandukanye byo kutagaragaza neza ingengo gikoresha, iyirukanwa ry’abakozi n’ibindi bishobora kudindiza imikorere ya benshi.
Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 1989 na Padiri Hitimana Josaphat abifashjwemo n’umugiraneza w’Umusuwisi Margrit Fuchs, gitangira cyita ku bana b’inzererezi bo mu cyahoze kitwa Gitarama.
Nyuma gato y’umwaka wa 2000, Margrit Fuchs yaje gupfa maze iki kigo gisigara gicungwa na Padiri Hitimana waje kucyirukanwamo bivugwa ko byagizwemo uruhare n’uwitwa Musonera Frederick, uhagarariye Fondasiyo Margrit muri iki kigo ari nayo igitera inkunga.
Musonera avugwaho imikorere mibi, aho bamwe mu bakozi bemeza ko abirukana nta kosa rigaragara ryakozwe no kugaragaza imicungire idahwitse y’imari muri iki kigo.
Musonera kandi avugwaho kwigwizaho umutungo no kwirukana ushaka kumenya byinshi ku mikoreshereze y’imari y’iki kigo nyamara we akabihakana.
Imwe mu mikoranire itavugwaho rumwe muri iki kigo ni nk’aho Musonera Frederick yemeza ko iki kigo gihabwa ku mwaka inkunga ya miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda akanyuranya na Dr Rwakunda Dominique ugihagarariye mu mategeko wemeza ko gihabwa inkunga miliyoni 600.
Uku kunyuranya guherwaho na bamwe bavuga ko hari miliyoni zisaga 250 ziburirwa irengero, hakavugwa cyane Musonera kuko ngo nta muntu ajya amurikira umutungo w’iki kigo dore ko no kubikuza amafaranga bikorwa na we n’umucungamutungo we gusa.
Ese koko usunukije izuru arirukanwa
Bamwe mu bakozi bakora muri iki kigo n’abahakoze bahamya ko ushatse kugira icyo agaragaza ko ashaka kumenya ku mutungo w’iki kigo nuko ukoreshwa ngo yirukanwa, urwitwazo rukaba amakosa mato ashobora gukora, urugero rwa hafi ni umushoferi wirukanwe ngo yatwaye imodoka nta ruhushya.
Musonera ushinjwa no kwirukana abandi bakozi muri iki kigo barenze batanu na Padiri Hitimana Josaphat wagishinze ahakana ko atari byo kuko ngo nta wirukanywe adafite dosiye igaragaza imikorere mibi. Kuri uyu mupadiri yauze ko atamenya ubuzima bwe ariko ariwe wasezeye.
Ishingwa rya ONG nshya rikekwa nk’isenyuka ry’iki kigo
Fondasiyo Margrit yajyaga ifasha iki kigo 100% yamaze kwiyandikisha nk’umushinga mushya mpuzamahanga ugiye gukorera mu Rwanda.
Iri shingwa ry’uyu muryango ngo rishobora kubera imbogamizi ik kigo kitagiraga undi muterankunga kuko mu masezerano bari baragiranye harimo ingingo ko nta wundi muterankunga wemerewe gufasha iki kigo.
Ku bivugwa ko abayobozi ba fondasiyo Margrit babandikishije uyu muryango banamaze kubonea ibyangombwa Dr Rwakunda Dominique yavuze ko byakozwe atabizi akibaza uburyo leta yahaye uyu muryango ubuzima gatozi kandi bishobora gusenya ibikorwa byinshi byakorerwaga abatishoboye bagikeneye gufashwa.
Dr. Rwakunda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye bamubwira ko uyu muryngo mushya wamaze kubona ubuzima gatozi yabaye nk’utunguwe agira ati “ Ko tutabimenya bizagenda gute? mbimenye ubu, sinigeze mbimenye, mbere, babihawe n’uruhe rwego?”
Fondasiyo Margrit izafasha nde?
Musonera avuga ko uyu muryango mushya uzaba ufite uburenganzira bwo gutera inkunga umushinga wose ushatse bitari ngombwa ko uzakomeza gutera inkunga iki kigo cya Biro sosiyale.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza Musonera afatanyije n’uwarazwe imitungo ya Margrit akaba na mwishya we bafashe igihe bashaka ibyangombwa mu ibanga byo gutangiza umuryango mushya n’ikigo gishya nyamara bitazwi n’uhagarariye Biro sosiyale.
Mu minsi yashize, Dr Rwakunda ngo yari yasabye abaterankunga kubagaragariza amafaranga bakusanya mu izina rya Biro sosiyale ndetse no kuyohereza mu Rwanda ku buryo buzwi na Leta kugira ngo nihaba igenzura ryayo hatazagaragaramo amakosa. Bamwe bakeka ko ari kimwe mu byatumye bamwibeta bagatangiza ikigo gishya.
Akarere ka Muhanga kabona gute iki kibazo?
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yatangaje ko amakuru akomeje kuvugwa anyuranye n’ukuri.
Yavuze ko kuvuga ko amafaranga yahabwaga iki kigo ari ayasabwaga mu izina ryacyo atari ukuri kuko ngo kitari kizi aho abaterankunga bavana amafaranga bayiha.
Yagize ati “ Ngutera inkunga, nguha ayo nshaka mu mutungo wanjye. Ntabwo wavuga ngo ayo abo baterankunga batunze niwe bagomba kuyaha. “ kuvuga ngo ibyo fondasiyo Margrit itunze byose ni ibya biro sosiyale, kubivuga gutyo kwaba ari ukurengera.”
Mutakwasuku kandi yavuze ko iki kigo gihawe uburenganzira bwo kuba cyahabwa inkunga zitandukanye n’abaterankunga mu gihe mbere nta burenganzira bwo kwakira andi mafaranga cyari gifite bitewe n’amasezerano bagiranye.
Yasoje avuga ko gushinga uyu muryango mushya mvamahanga kuba ugiye bizagirira igihugu akamaro kuko ngo izafasha indi miryango itandukanye bisa kandi ngo bakazazana mu gihugu amafaranga aruta ayo bahaga biro sosiyale keretse batubahirije ibyo biyemeje.
Biro Sosiyale ifasha abatishoboye barimo abanyeshuri, abana bo mu muhanda n’ababyeyi ibaha amafaranga y’ishuri amatungo arimo inka na mituweli. Iki kigo kizwiho kuba cyarafashije abana benshi kuva mu muhanda bakaba abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO