00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba CBA bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kwimika ubunyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 25 June 2018 saa 09:59
Yasuwe :

Abakozi ba Banki y’Ubucuruzi ya Afurika (CBA) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahabwa umukoro wo kwirinda ivangura rishingiye ku bwoko mu kazi kabo ahubwo bakimakaza umuco wo kwiyumvamo ubunyarwanda.

Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, kuri uyu wa 22 Kamena 2018, mu kiganiro cyibanze ku bunyarwanda cyatangiwe mu nyubako ya Kigali Heights aho CBA ikorera.

Yabaganirije ku mateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe binyuze mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko kuva ku ngoma za cyami kugeza kuri Repubulika zose uko ari eshatu.

Bamporiki Edouard yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guha agaciro ubunyarwanda bakanabutoza abana babo kurusha gushyira imbere ubwoko.

Yagize ati “Abantu babi, bafite imiterere mibi, mu Batutsi no mu Bahutu babamo ariko ukugiriye nabi cyangwa ukwambuye ntibigira ubwoko. Umuntu ashobora kukubera mubi munava inda imwe, umuntu ashobora kukubera mubi yaragushatse mu gikomere, ukavuga uti ‘ubwo ba data bafunze duhurira kuri gereza kenshi reka twibanire n’ubundi twarashize.’ Urwo rugo ntirumara kabiri. Ubwo twasigaye twembi turi impfubyi reka twibanire tureme umuryango. Urwo rugo rwagira ingorane. Ibintu bidashingiye ku rukundo no ku bumwe ntabwo birama.”

Yasabye abakibyiruka gukomeza umurunga w’ubunyarwanda bugamije kubateza imbere.

Yagize ati “Twebwe abantu bakiri bato hari ibintu dukwiye kuvamo kuko umuntu mudafitanye gahunda iguteza imbere cyangwa igihugu, jya umwubaha ubuzima bukomeze. Uwo ubona wagukiza n’igihugu mutagambanye wimurekura kubera ko se afunze, cyangwa se yavuye i bunyarunaka, mukunde niwe Imana yaremye ngo muzatezanye imbere.”

Bamporiki yavuze ko Abanyarwanda mugihe bigisha amateka ya Jenoside bakwiye kuvugisha ukuri kuko bidakozwe bishobora gutuma abana b’u Rwanda bakora amahano.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Banki n’Ikoranabuhanga muri CBA, Christian Dingida, yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kubaka igihugu ku buryo bazaraga umurage mwiza abazabakomokaho.

Yagize ati “U Rwanda ni urwacu, twe tuzagira igihe cyo kurubamo, dukwiye guharanira kurusiga ari rwiza rubereye abana bacu. Mu kwibuka amateka atari meza, dukwiye gukuramo amasomo adufasha kugira ngo twubake u Rwanda ruzira gutandukanya Abanyarwanda”.

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera byifatanya n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane za Jenoside zishwe zizizwa uko zavutse.

Banki y’Ubucuruzi ya Afurika (CBA) yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda muri Werurwe 2018 nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda, iba banki ya 11 y’abanyamahanga muri 16 zigize isoko ry’imari mu gihugu.

Mu mpera za 2016 nibwo Commercial Bank of Africa (CBA) ifite inkomoko muri Kenya yahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda nka banki iciriritse (microfinance bank), nyuma yo kwegukana Crane Bank Rwanda yahakoreraga guhera mu 2014 bihita biyihesha gutangira serivisi zose nka banki y’ubucuruzi.

Aba bakozi bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Banki n’Ikoranabuhanga muri CBA, Christian Dingida, yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kubaka igihugu ku buryo bazaraga umurage mwiza abazabakomokaho
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, ubwo yagezaga impanuro kuri aba bakozi
Paulin Kadahizi ukora muri CBA
Kanimba Jean Bosco ukora muri CBA nawe atanga ibitekerezo
Uwera Esperance ukora muri CBA atanga ibitekerezo muri iki gikorwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages