00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba EWSA barasaba gutanga ibitekerezo mu mivugurire y’ikigo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 March 2014 saa 02:55
Yasuwe :

Mu gihe ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku kiri mu ivugururwa, abakozi bibumbiye muri Sendika y’abakozi bakora mu ngufu, amazi n’isuku barifuza ko uruhare rwabo rwakwitabwaho mu mivugurire y’ikigo, kugira ngo inyungu z’impande zombi zitabweho kandi abakozi barusheho gutanga umusaruro.
Iki ni icyifuzo cy’abakozi bibumbiye muri Sendika SYPELGAZ (Syndicat du Personnel d’Electrogaz ubu yitwa Energy, Water and Satination Trade Union Rwanda), baganiriye na IGIHE ubwo basozaga inama (…)

Mu gihe ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku kiri mu ivugururwa, abakozi bibumbiye muri Sendika y’abakozi bakora mu ngufu, amazi n’isuku barifuza ko uruhare rwabo rwakwitabwaho mu mivugurire y’ikigo, kugira ngo inyungu z’impande zombi zitabweho kandi abakozi barusheho gutanga umusaruro.

Iki ni icyifuzo cy’abakozi bibumbiye muri Sendika SYPELGAZ (Syndicat du Personnel d’Electrogaz ubu yitwa Energy, Water and Satination Trade Union Rwanda), baganiriye na IGIHE ubwo basozaga inama mpuzamahanga ihuza amasendika y’abakozi bakora mu ngufu, yateranye muri iki cyumweru ku wa 5-6 Werurwe 2014. Muri imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama ni uko abakozi bagomba kugira ijambo mu bikorerwa mu kigo kugira ngo hato hatagira imyanzuro ifatwa ikagira uwo ibangamira.

Jordi Michel Musoni, Perezida wa SYPELGAZ, yadutangarije ko guhura n’andi masendika y’abakozi bari mu kazi kamwe nab o byabunguye byinshi cyane cyane mu kunoza akazi n’ubuzima n’umutekano mu kazi. Agira ati “Akenshi hari imyanzuro ifatirwa abakozi nta ruhare babigizemo, rimwe na rimwe hakaba abo bigiraho ingaruka. Tumaze iminsi rero tuganira n’ubuyobozi ku bijyanye nihinduka ry’amategeko ariko turifuza ko baduha umwanya wo kugira ngo tuganire, tubahe ibitekerezo. Iyo bigeze muri uru rwego ibitekerezo biza byunganira ingamba Leta yafashe ntawe utabyifuza.”

Musoni atangaza ko inama yatumye basangira ubunararibonye n’ibihugu byamaze gutera imbere mu gutanga ibitekerezo nk’abakozi, mu kwegurira abikorera ibigo bya Leta, agatanga urugero kuri Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda n’ibindi, abakozi bagiye bagira uburyo baganira na Leta kandi byatanze umusaruro ushimishije. Agira ati “Twize uburyo twaganira n’inzego zidukuriye, muri gahunda yo kwegurira yo guha umurongo ikigo dukoramo, kuko byazarushaho gutanga umusaruro.”

Mu kumenya niba ukugabanya EWSA mi ibigo bibiri bizakora byunguka ariko bikiri ibya Leta byigenga ku ngengo y’imari, niba abakozi bazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo, mu kiganiro na IGIHE, Mubera Prospère umukozi muri EWSA ushinzwe itangazamakuru n’imenyekanisha yadutangarije ko nta mukozi ukora neza ukwiye kugira impungenge.

Agira ati “Abakozi bose babanje gusobanurirwa iibigiye gukorwa. Ntibishoboka rero ko hari uwarenganywa kandi hari amategeko agomba kubahirizwa arebana n’abakozi. Umukozi ukora neza, utagawa nta kibazo yakwiye kugira. Igikorwa nticyihereranywe kuko abakozi bahagarariwe n’inzego zibakuriye mu kigo, hari Inama y’ubutegetsi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, iy’ibikorwaremezo, iy’imari ndetse na Minisiteri y’ubucuruzi zigira hamwe uko ibigo bizagabanywa, kandi dufite icyizere ko bikorwa mu mucyo nta mukozi uzarenganywa.”

Iyo nama yahuje amasendika y’abakozi bakora mu rwego rw’ingufu bo mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba n’iy’Uburasirazuba, yateranye hareberwa hamwe Politiki yo kwegurira abikorera ibigo bya Leta, n’uruhare abakozi bagomba kubigiramo. Uyu mwaka inama yebereye mu Rwanda, umwaka ushize yari yabereye muri Ghana ariko yasojwe hatemejwe igihugu kizayakira umwaka utaha.

Abitabiriye inama ihuza amasendika y'abakozi bo mu rwego rw'ingufu muri Afurika y'Uburengerazuba n'iy'Uburasirazuba
Musoni Jordi Michel, Perezida wa SYPELGAZ

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages