Ababaruramari b’ikigo cy’igihugu giteza imbere umwuga w’ibarura (iCPAR) bitabiriye igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso,afashishwa indembe ziyakeneye kwa muganga.
Babikanguriwe na (iCPAR), ababaruramari b’umwuga bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso igikorwa cyabereye ku kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso.
Raymond Nkurunziza watanze amaraso muri iki gikorwa, yatangarije abanyamakuru ko bimwe mu byatumye azagutanga amaraso ari igikorwa cyiza cyo gufasha abandi bayakeneye, bitanahungabanije ubuzima bw’umuntu.
Ati “Amaraso atanzwe yongera akagaruka yose uko yakabaye mu gihe cy’amasaha 72, kandi ayo ntanze yafasha ubuzima bw’abantu benshi. Mu gihe gutanga amaraso ntacyo bimpungabanije, ntacyambuza gufasha abandi.”
Giramahoro Georgette umwe mu bateguye iki gikorwa ku ruhande rwa iCPAR, yadutangarije ko n’ubwo iCPAR ari ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ababaruramari, bafite n’inshingano yo kuba abaturage b’inyangamugayo bafasha kandi banitabira ibikorwa bitandukanye byo gushyigikirana.
iCPAR irizeza ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, ko bazakomeza gukangurira ababaruramari n’abandi bose bagira icyo bahuriraho, ko bajya bitabira icyo gikorwa kuko baba bakiza ubuzima bwa benshi.



















TANGA IGITEKEREZO