Ibi byagarutsweho ku wa 28 Ukwakira 2022 mu mwiherero wahuje abakozi ba Mount Kenya University n’ubuyobozi bwayo, ubera mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno, yasabye abakozi gukoresha imbaraga n’ubwitange mu guharanira ko habaho ireme ry’uburezi butangirwa muri iyi Kaminuza.
Ati “Dushobora kugera kuri byinshi dukoreye hamwe nk’ikipe binyuze muri uyu muhuro no gukorera ku ntego imwe yo gutanga uburezi bufite ireme nk’uko twabyiyemeje. Intego yacu ishingiye ku banyeshuri no gukomeza gutanga uburezi bufite ireme na serivisi inoze cyane ko turi gushora mu bikorwa remezo bitandukanye by’imigishirize.”
“Muri ubwo buryo tugomba guhora twiteguye tunaharanira kugera ku ntego n’intumbero dufite.”
Uyu mwiherero washyizweho mu rwego rwo guhuza abakozi n’abayobozi b’iyi Kaminuza mu gusuzuma uburyo bw’imikorere, hagasaswa inzobe no kurebera hamwe ahakongerwa imbaraga ndetse no kwishimira ibyagezweho mu rwego rwo gushimangira ireme ry’uburezi.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Dr John Nyiligira yashimiye abitabiriye uyu mwiherero abasaba gukomeza umuhate wabo no gukora cyane bagafasha Kaminuza kugera ku ntego zo gutegura abakozi bafite ubuhanga bazafasha igihugu mu kuzamura ubukungu mu ngeri zinyuranye.
Dr Nyiligira yashimiye n’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza kuba budatererana abakozi ahubwo bukababa hafi haba mu bikoresho by’ibanze mu myigire no kubaka ibikorwaremezo by’iterambere.
Umukozi ushinzwe Imibereho myiza, Muhorakeye Lenata, yasabye bagenzi be guhuza imbaraga by’umwihariko mu bihe bigoye, yongera gushimira uburyo Kaminuza yashyizeho bwo kubagoboka.
Ati “Twishimiye ko Kaminuza yatangije ikigega cyo kudufasha, kizadufasha mu rugendo rwacu aho abakozi bazajya babona amafaranga y’inyongera ashobora kuzabashyigikira mu gihe bari muzabukuru.”
Umwarimu mu ishuri ry’ubuforomo, Dr Clémence Nishimiwe uri no mu bitabiriye uyu mwiherero bwa mbere cyane ko ari umukozi mushya yashimangiye ko ari impamba nziza kuri we mukuzuza inshingano.
Ati “Uyu mwiherero wamfashije guhura n’abagenzi banjye no kumva indangagaciro za Kaminuza ya Maunt Kenya. Ikintu cy’ingenzi nize ni uko buri umwe muri twe atewe ishima no gukorera Kaminuza. MKU yiteguye gukomeza kuba ku isonga mu ikoranabuhanga mu gutegura ejo neza haboneye kuri buri wese.”
Mount Kenya University yashinzwe n’umunyemari, Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe muri Kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati inafitemo amashami atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!