Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2026, bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwigira ku mateka y’u Rwanda ngo bakomeze kurwanya ko ibyabaye byakongera kuba ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rubumbatiye amateka akomeye agaragaza ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho igihe kinini, bakoresheje amabuye n’amacumu, bakagora ibitero simusiga bagabwagaho n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kubera amateka yarwo ku wa 20 Nzeri 2023, rwashyizwe ku Murage w’Isi ruwugiraho rimwe n’izindi zirimo urwa Murambi, urwa Nyamata, n’urwa Kigali.
Rwashyizwe ku Murage w’Isi ku mpamvu zirimo inkuru yo kwirwanaho kw’abo mu Bisesero n’uko rwubatse hashingiwe ku gishushanyo mbonera cyarwo.
Nubwo KFH isanzwe igira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwita ku bayirokotse, ni ubwa mbere ibi bitaro byahurije hamwe abakozi b’ingeri zose, bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye bose bahujwe no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyaranzwe no kugaragaza indangagaciro z’ibigo bigize ibi bitaro, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka aho biyemeje kwigisha, gukira no kuvurana ibikomere, no kubaka igihugu birinda ko ibyabaye byazongera kubaho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ni kimwe mu bimenyetso by’amateka y’u Rwanda by’ingenzi kuko rubitse amateka y’Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bamaze igihe birwanaho kugeza basumbijwe imbaraga n’ubutegetsi bwariho.
Abarusuye bajyanywe mu bice bitandukanye by’urwibutso, basobanurirwa amateka arugize ndetse bongera kwibutswa akamaro ko guharanira amahoro.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa King Faisal Hospital Rwanda, Frederic Ngirabacu, yihangashije abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashimira Leta y’u Rwanda yakomeje kubungabunga inzibutso zibumbatiye amateka y’igihugu no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa.
Yasobanuye ko urwibutso atari ahantu habitse amateka gusa ahubwo ari ibimenyetso bifatika by’ibyabaye n’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, bityo ko bikwiriye kubungwabungwa.
Ati “Ni ingenzi ko amateka atibagirana, intego yacu yo kuza hano si ukugira ngo duhe icyubahiro abishwe gusa, ahubwo ni no kwemeza ko ibikorwa nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho. Dufite inshingano zo gukomeza kwiga, gukira ibikomere, no gukomeza kwigisha amateka.”
Ngirabacu yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ku butwari n’umurava zagize, agaragaza ko Jenoside yahagaritswe n’uko hari Abanyarwanda bemeye gufata inshingano bagahangana n’abayikoraga ku mbaraga zose byasabye.
Ati "Amahoro no Kwibohora ntibiza ku bw’amahirwe cyangwa ibitangaza, biraharanirwa binyuze mu murava, kwitanga n’ubuyobozi bwita ku nshingano.”
Ngirabacu yakomoje no ku ruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwigisha amateka, agaragaje ko benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko rwigishijwe politiki mbi z’ivangura, ariko kandi urubyiruko ari rwo rwagize uruhare mu kuyihagarika no kubaka igihugu.
Ati "Benshi mu rubyiruko rw’uyu munsi bavutse nyuma ya Jenoside, ni inshingano zacu kurwigisha amateka, ingaruka z’urwango n’akamaro ko kugira ubumuntu.”
Mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwibuka no kwiyubuka, KFH n’ibigo biyishamikiyeho byiyemeje guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, ndetse no gufatanya mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Nyuma yo gushyirwa ku murage w’Isi, abasura Urwibutso rwa Bisesero bariyongereye cyane kuko nyuma y’umwaka umwe rushyizweho abarusura bavuye ku 4.592 mu 2023 bagera ku 10.170 mu 2024.
Uretse Abanyarwanda barusura ku bwinshi, abandi barusura ni abo mu Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Canada, u Budage, u Bushinwa, u Butaliyani, u Buholandi na Madagascar.
Barimo kandi abo muri Finlande, Écosse, Australia, u Buyapani, Portugal, Israel, Malawi, Uganda, Zimbabwe, Burkina Faso, Kenya n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!