Kuri uyu wa Gatatu bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Umuyobozi uhagarariye abashoye imari muri Legacy Clinics, Kalima Jean Malic, yasabye abakozi bari bahagarariye abandi guharanira kwiga no kumenya amateka byimbitse, cyane ko abakozi b’iri vuriro barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Yavuze ko kuba mu 1994 hari abaganga biyambuye inshingano bakavutsa ubuzima abo bagombaga kuvura, bitanga amasomo ko buri wese akwiye guharanira kuzuza inshingano zo kuvura no kubungabunga ubuzima.
Ati "Birumvikana ko abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bari bataye inshingano zabo zo kuvura. Ntabwo nabona amagambo nkoresha ku muganga nk’uwo, gusa mbona nta mutima yari agifite."
Mu kiganiro cyatanzwe n’Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Philippe Mpayimana, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yasabye aba bakozi gukomeza guhangana n’abagishaka guhakana ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye kandi hari ibihamya bibigaragaza.
Yanabashishikarije kurwanya ingengabitekerezo y’uburyo bwose, ahubwo bagaharanira kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.
Umukozi wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa, Ngombwa Christian, yagarutse ku buzima bw’urwango Abanyarwanda babanje kubibwamo kugira ngo umugambi wo gutsemba Abatutsi uzagerweho, n’ubunyamaswa bwaranze bamwe mu bari abaganga mu gihe cya Jenoside.
Yasabye aba baganga gutanga umusanzu wabo mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije inzira z’ikoranabuhanga, nka bumwe mu bwifashishwa n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi no kuyipfobya.
Ubushakashatsi bwakozwe n’iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukumira no kurwanya Jenoside mu Rwanda CNLG, bwagaragaje ko mu 1994 hari abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi bica abarwayi batibagiwe n’abo bakoranaga umurimo w’ubuvuzi.
Muri abo harimo Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmans wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Dr Nshimiyumukiza Jotham wayoboraga ibitaro bya CHUB i Butare, Dr Munyemana ndetse n’abandi batandukanye.
Legacy Clinics ifite abaganga 53 b’inzobere mu nzego zitandukanye.
Abayigana bagera ku bihumbi 30 buri kwezi barimo Abanyarwanda, abanyamahanga baba mu Rwanda n’abaturuka mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Amafoto: Rwema Derrick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!