Nk’uko biteganywa n’amategeko rusange agenga abakozi ba Leta, abagera kuri 47 batamenyekanishije umutungo wabo ku Muvunyi mu mpera z’umwaka wa 2012, kandi ngo ntibanatange impamvu isobanutse, bazakatwa ¼ cy’umushahara w’ukwezi kwa Gicurasi, 2013.
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza urutonde rw’abazahabwa ibihano rugizwe n’abakozi 85 harimo bariya bazakatwa umushahara; abasigaye bakazahanishwa ibihano bijyanye n’imyitwarire. Urutonde rw’abarebwa n’ibihano rwagejejwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Nk’uko The Newtimes ibitangaza abagera kuri 27 barihanangirijwe abandi 10 baragawa. Hari n’undi umwe wabaye ahagaritswe mu kazi iminsi 8.
Ubundi itariki ntarengwa yo kumenyekanisha umutungo ku bakozi ba Leta bireba ni iya 30 Kamena buri mwaka.
Igihe umukozi wa Leta adakoze ibyo ashinzwe biba ikosa rihanishwa kimwe mu bihano biteganyijwe mu ngingo ya 92 hakurikijwe uburemere bw’iryo kosa.
Iyo ngingo iteganya ibihano byo mu rwego rwa mbere ari byo: kwihanangirizwa, kugawa, cyangwa gukatwa icya kane cy’umushahara w’ukwezi kumwe gusa n’ ibihano byo mu rwego rwa kabiri; birimo guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atatu, gukerererwa kuzamurwa mu ntera cyangwa kwirukanwa burundu.
Abo mu nzego zo hejuru ntabwo byabagizeho ingaruka
Ubusanzwe abagera ku 8, 000 bari bategetswe kugaragariza imitungo yabo Umuvunyi, bagizwe n’abayobozi bose uhereye ku Mukuru w’Igihugu kugeza ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Urutonde rugizwe kandi na none n’abakozi bafata ibyemezo mu bigo harimo abashinzwe ingengo y’imari, abayobozi b’umutungo n’abayobora komite zishinzwe gutanga amasoko ya Leta.
Nk’uko bitangazwa na Jeanne d’Arc Mwiseneza ushinzwe imenyakanisha ry’umutungo, ngo abayobozi bafashe iya mbere mu kumenyekanisha umutungo ni Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena na Minisitiri w’Ubutabera.
Ashima abandi bayobozi bakuru na bo buzuje inshinga barimo Abadepite, Abasenateri, Abaminisitiri, n’Abaguverineri.
Gusa yirinze gutangaza amazina n’ibigo abazahura n’ibihano bakoreramo.



















TANGA IGITEKEREZO