Ni igikorwa ngarukamwaka aho Koreya y’Epfo igenera buruse abakozi ba Leta z’ibihugu KOICA ikoreramo, mu rwego rwo kubafasha kongera ubumenyi ngo nabo barusheho gufasha ibihugu byabo gutera imbere.
Mu rwego rwo gufatanya na leta ngo iki gikorwa kibashe gutanga umusaruro, abifuza izi buruse bashyikiriza ibyangombwa byabo Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) nayo igakorana na KOICA mu guhitamo abantu 18 bazahabwa buruse.
Kuri uyu wa 13 Werurwe ubwo ubuyobozi bwa KOICA bwasobanuriraga Aba bakozi babyifuza icyo bisaba ngo babone izi Buruse,Umuyobozi wungirije w’iki kigo mu Rwanda Tony Myung Keun Choi yagarutse ku musaruro baba biteze mu bahabwa izi buruse.
Ati “Icyo twiteze ku bantu gihora ari kimwe buri mwaka, dushaka ko baha agaciro amasomo bagiyemo bakazamura ubumenyi n’ubushobozi bwabo kugira ngo batange umusanzu wabo mu guteza imbere iki gihugu”.
Yakomeje agira ati “Icyifuzo cyacu ni uko igihe aba bakozi ba leta iyo barangije amasomo yabo muri Koreya bakagaruka mu Rwanda dushaka ko baguma mu bigo byabo mu gihe kirekire bagatanga umusanzu wabo.”
Bimwe mu bigenderwaho ngo umukozi ahabwe iyi Buruse harimo kuba afite uburambe bw’imyaka ibiri akorera leta, kuba afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza,kuba abasha kwandika no kuvuga neza icyongereza kandi akaba afite n’ubuzima buzira umuze.
Umwe mu bari baje kumva icyo bisaba ngo umuntu ahabwe iyi buruse Twiringiyumukiza Alexis yavuze ko igihe umukozi ahawe aya mahirwe bimugirira inyungu bikazigirira n’igihugu cyose.
Yagize ati “ibyo bizatuma imikorere ye izamuka urwego rw’imikorere ruzazamuka kandi bifashe n’igihugu gutera imbere kubera ko azaba azanya ubumenyi buvuye ahandi abusangize igihugu bitume dutera imbere vuba bizadufasha”
Twiringiyumukiza asanga agize amahirwe yo kubona iyi buruse byamufasha kurushaho guteza imbere igihugu.
Ati “Ngiye nakwiga nka komeza nanjye nkagaruka ngatanga umusaruro kurushaho ku buryo nanjye nateza igihugu imbere nk’uko bisanzwe ariko nkongera kubera ko mba mvuye hanze hari ubundi bumenyi nkuyeyo ibyo bigafasha igihugu gutera imbere”
Izi buruse zizahabwa abifuza gukomeza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi, ikoranabuhanga, uburezi, Ubwikorezi, ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, ubuzima n’uburinganire kandi bakayisaba bitarenze tariki ya 01 Mata 2020 banyuze muri HEC.
Kuva KOICA yatangira gukorera mu Rwanda mu 2011 buri mwaka yohereza abakozi ba leta muri Koreya y’Epfo gukomeza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse igatera inkunga n’indi mishinga itandukanye iri mu rwego rw’uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.









Ibitekerezo 0