00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba LOLC Unguka Finance biyemeje kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 28 June 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo cy’Imari cya LOLC Unguka Finance, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basabwa guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Kamena 2026, aho aba bakozi basobanuriwe amateka ya Jenoside, umugambi w’itegurwa ryayo, kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi ba LOLC Unguka Finance, bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside. Abayobozi ba LOLC Unguka Finance baboneyeho umwanya wo gutanga inkunga iki kigo cyageneye ibikorwa byo kubungabunga Urwibutso.

Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Yahagaritswe n’ingabo za RPA.

Umukozi mu muryango wa Aegis Trust Rwanda, wari uhagarariye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Rwigamba Serge, yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakomotse ku macakubiri, gutesha abantu agaciro, ibyagiye biranga ubutegetsi bubi bwariho guhera mu 1959.

Yavuze ko ari ingenzi gukomeza kwigisha amateka no kurwanya amacakubiri n’indi ngengabitekerezo iyo ari yo yose yabangamira ubumwe.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Sangano Yves, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa kugira ngo bunamire ndetse bahe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twaje muri iki gikorwa kugira ngo twibuke ndetse twunamire abagabo, abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko tunazirikana ko amahano yabaye mu gihugu atazongera kubaho ukundi. Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, ndetse ukaba n’umwanya wo gushimangira no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’iterambere.”

Yasobanuye ko nk’ikigo cy’imari, bafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza by’abaturage binyuze mu gutanga serivise z’imari, kandi iterambere rirambye rishingiye ahanini ku mutekano, amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ni yo mpamvu natwe dufata umwanya tukifatanya n’Abanyarwanda by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi 100 kugira ngo dukomeze dusigasire amateka y’igihugu cyacu.”

Umuyobozi mukuru wa LOLC Unguka Finance, Kagishiro Justin yavuze ko kumenya amateka ari inshingano za buri wese mu gihugu, agaragaza ko kubaho neza k’Umunyarwanda gushingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko mu gihe habaye igikorwa cyo kwibuka bitagomba gukorwa nk’umuhango gusa, ahubwo ko bigomba kuba uburyo bwiza bwo kurushaho gusobanukirwa n’amateka, kugira ngo bazabashe kuyasobanurira abazabakomokaho.

LOLC Unguka Finance PLC yahoze yitwa Unguka Bank, isigaye ari kimwe mu bigo bibarizwa muri LOLC Group, ifite icyicaro gikuru muri Sri Lanka. Itanga serivisi zirimo kuzigama, inguzanyo z’ubwoko bwinshi, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zitandukanye.

Kugeza ubu LOLC Unguka Finance ifite amashami 15 n’ahandi hantu habiri hatangirwa inguzanyo (credit centers) hirya no hino mu gihugu.

Abakozi ba LOLC Unguka Finance basabwe guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Umukozi wa Aegis Trust Rwanda, Rwigamba Serge, yavuze ko ari ingenzi gukomeza kwiga amateka
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Sangano Yves, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa kugira ngo bunamire ndetse bahe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi mukuru wa LOLC Unguka Finance, Kagishiro Justin, yavuze ko kumenya amateka ari inshingano za buri wese mu gihugu
Aba bakozi basobanuriwe amateka ya Jenoside, umugambi w’itegurwa ryayo, kugeza ishyizwe mu bikorwa
Abakozi b’Ikigo cy’Imari cya LOLC Unguka Finance, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages