Ku wa Kabiri w’iki cyumweru umuryango Human Rights Watch (HRW) wasohoye icyegeranyo kivuga ko hari abantu batandukanye bakorerwa iyicarubozo mu Rwanda, cyane cyane abakekwaho gukorana n’imitwe ishinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyo cyegeranyo kivuga ko uwo muryango waganiriye n’abantu 104 bagiye batabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko, hagati ya 2010 na 2016, bavuga ko hari ibigo bya gisirikare bifungiwemo abantu bafatishwa amashyanyarazi, bagakubitwa bagakorerwa n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa kabiri, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yamaganye icyo cyegeranyo kivuga ibinyoma kuko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya iyicarubozo kandi rukayakurikiza.

Yakomeje agira ati “HRW yagaruye ibintu bishaje, bitizewe kandi bidafite n’icyo bishingiyeho ndetse badafitiye ibimenyetso bifatika. Amaherezo ibyabo bizajya ahagaragara.. Iyo raporo ni iri muri gahunda HRW ikomeje yo kwibasira u Rwanda.”

Ibyo Minisitiri Busingye yavuze bisa n’ibyuzuzanya n’ibyavuye mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuko kuwa y 13 Nyakanga 2017, HRW yari yasohoye icyegeranyo ivuga ko abajura n’abandi bakora ibyaha bito bito bicwa n’ingabo cyangwa polisi.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017, iyi komisiyo yerekanye bamwe mu bo HRW ivuga ko bapfuye nyamara bakiriho ndetse inagaragaza abafite abo mu miryango yabo bemeza ko bakiriho, n’abandi bafungiye ibyaha bakoze.

Abakozi ba Loni bagiye kuza mu Rwanda

Itangazo Loni yashyize ahagaragara ejo hashize rivuga ko kuva ku ya 15 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2017, abakozi b’Ibiro bya Loni ryo kurwanya Iyicarubozo bazaba bari mu Rwanda.

Bazaba baje gusuzuma uko imfungwa zibayeho n’ingamba u Rwanda rwafashe ngo ruzirinde iyicarubozo no gufatwa nabi, hanyuma bagire Guverinoma y’u Rwanda inama zizayifasha gushyiraho urwego rw’igihugu rukurikirana ibikorerwa muri gereza n’ibindi bigo by’imfungwa (National Prevention Mechanism, NPM).

Uzaba uyoboye iryo tsinda, Arman Danielyan, yavuze ko urwo rwego ruzafasha u Rwanda kurushaho gukurikiza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyicarubozo, ubugome, n’ibihano bitesha agaciro ikiremwa muntu.

Ati “U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwanya iyicarubozo n’ubundi bugome, ibikorwa bya kinyamaswa, cyangwa ibihano bitesha umuntu agaciro mu mwaka wa 2015. Ibi bivuze ko u Rwanda rusabwa gushyiraho urwego rwigenga, kandi rufite uburyo bukwiye bwo kurwanya iyicarubozo, rufite uburenganzira bwo kujya ahantu hose muri za gereza rudahejwe.”

Abo bakozi bazasura gereza, sitasiyo za polisi, ahafungirwa abagore n’abakiri bato , n’ibitaro bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe. Bazaganira n’abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo ab’urwego rw’ubutabera, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, amashami ya Loni n’abahagarariye Sosiyete sivile.

Nyuma bazaha Guverinoma y’u Rwanda raporo y’ibanga ikubiyemo ibyo babonye n’inama zo gushyiraho urwego rusuzuma ibibera muri gereza n’ibindi bigo by’imfungwa.

Itsinda rizaza mu Rwanda rizaba rigizwe na Arman Danielyan wo muri Armenia; Margrete Osterfeld wo mu Budage; Kosta Mitrovic wo muri Serbia; Zdenka Perovic wo muri Montenegro na Aneta Stanchevska wo muri Macedonia.