Umuyobozi wa Onomo Hotel, Nizey Emile, yavuze ko ibigo bitandukanye byaba ibikora ubucuruzi bikwiye gufata umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka no guharanira ko bitazongera.
Ati “Ni ngombwa ku bigo ibyo ari byo byose biri mu Rwanda gufata umwanya, mukagenda nk’itsinda kugira ngo mwese mugire icyerekezo kimwe kandi amateka bayabigishirize rimwe mubyumve. Ni byiza gufata umwanya ukazana abakozi bawe bagasura urwibutso bakamenya n’amateka y’igihugu cyacu. Ibigo byakagombye kumva ko kwibuka ari ukunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga amateka no kuyiyibutsa.”
Yasabye urubyiruko ari narwo mubare munini ugize abakozi ba Hotel Onomo n’izindi muri rusange kurushaho kwiga amateka no kuyamenya kugira ngo ruzabashe guhangana n’abifuza gupfobya.
Nizey yavuze ko nka Hotel badakunze guhura n’abashobora gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije kubikumira haba mu bakiriya no mu bakozi bayo muri rusange.
Uwambayinema wa Onomo yanyuze mu bihe bikomeye
Uwambayinema Grace uri mu bakozi ba Onomo Hotel, yanyuze mu buzima bushaririye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo yari akiri muto.
Mu 1994 yari umwana muto w’imyaka ibiri, mbese yari atunzwe n’amashereka ya mama we n’ibyo kurya byoroshye bitagorana cyane ku bana.
Ijoro ryaje kumubera umukara ubwo ababyeyi be, bamwe mu bavandimwe ndetse n’abandi bo mu muryango bicwaga gusa we akaza kurokokera ku Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe) na Nyirakuru.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko atari ibintu byari byoroshye kubona abura ababyeyi kandi akiri n’umwana muto, cyane ko ashengurwa no kuba atazi nyina umubyara kuko yamumenye ku mafoto gusa.
Ati “Ikintu nyogokuru ajya ambwira ni uko igihe cyageze papa agasaba ko dutandukana kuko yari njye mukobwa yari yarabyaye akavuga ko adashaka kuzabona umukobwa we bamumwicira mu maso.”
Yishimira ko kuri ubu yabashije gutsinda amarira kuko kuri we kurira abifata nk’aho byaba ari ikimenyetso cyo gutsindwa bityo agahora asaba Imana kumukomeza kugira ngo atazarira.
Ati “Numva ko ndize byamviramo imbaraga nke mu buryo bwa burundu. Ni ikintu nsaba Imana umunsi ku wundi. Si uko ntarira mu by’ukuri ariko navuga ngo izo mbaraga njyewe narazishoboye zo kwihangana ariko na none ku muntu ubishobora nabyo ni byiza kuko iyo urize uraruhuka.”
Iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko aterwa imbaraga no kuba nyuma y’imyaka ishize yarabashije kubaho nubwo bwari ubuzima bugoye, asaba abakiri bato kwirinda kugoreka amateka cyangwa kuyobywa n’uwo ari we wese.
Yasabye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside n’abo yabaye bakiri bato kurushaho kwegera abakuru bakabaganiriza kuri ayo mateka, gusoma cyane amateka arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso kuko zibitse amateka ndetse no kuba rwakoroherezwa gusura amagereza bakaba bahabwa ubuhamya n’abantu bayikoze.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakozi ba Onomo Hotel bunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banatemberezwa mu bice bitandukanye birugize bigishwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!