00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba RAB baratabaza nyuma y’amezi 6 bamaze badahembwa

Yanditswe na

Izuba-rirashe

Kuya 17 March 2015 saa 07:25
Yasuwe :

Bamwe mu bakozi bato bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) baravuga ko ibyo bizezwa n’abakoresha ndetse n’impinduka zabaye birimo urujijo rwinshi.

Abavuga ibi ni abakozi bato b’ibyo bita amaporogaramu mu ishami rya Rubona rikorera mu Karere ka Huye.

Bamwe mu bemeye gutangaza amazina yabo n’abasabye ko amazina yabo yagirwa ibanga baravuga ko amezi abaye 6 nta n’umwe muri bo ukoze ku mushahara.

Baravuga ko kandi bitewe n’impinduka zabaye bishoboka ko zakozwe hagamijwe kubakina umutwe ngo babambure mu buryo bworoshye.

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yasuye aba bakozi, amarana nab o iminota nka 30 asobanuza iby’ikibazo cyabo.

Bose bavuga ko bakorera amaporogaramu atandukanye ashinzwe guteza imbere ibikorwa bitandukanye, birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi.

Buri porogaramu ngo igizwe n’abakozi nibura 30 kandi muri bo abenshi ngo ni abahembwa nyakabyizi bakora kuva saa moya z’igitondo bakarangiza saa cyenda, mu gihe abandi ari abakozi bahemberwa ukwezi bagahembwa agera mu bihumbi 60.

Habineza (si ryo zina rya nyakuri) ni umwe mu bakozi bahagarariye abandi muri porogaramu uvuga ko ahembwa amafaranga ibihumbi 60; yemeza ko muri RAB zone ya Rubone habarurirwa amaporogaramu 21 ariko ngo muri yo ayahembwe ni 6 gusa.

Kimwe na mugenzi we bahuje umuriro n’urwego, bakeka ko impinduka zagiye ziba muri iki kigo zishobora kuba zarakozwe hagamijwe kubambura cyangwa kubishyura nabi.

Ku busanzwe ngo aya maporogaramu batunguwe no kumva ngo yiswe amakoperative mu buryo bavuga ko badasobanukirwa, bati, "Ntidusobanukirwa impamvu twitwa koperative kandi nta migabane cyangwa igikorwa dushyiramo imigabane tugamije kukibyaza umusaruro"

Kuri bo ngo ibi bituma bibaza byinshi umwe ati, "Ese twavuga ko koko Leta yabuze amafaranga? Leta yaba ibona abakozi bato tudakeye guhembwa se igahemba abakuru gusa? Araza se bakayakoresha ibindi bimeza gute?

Icyakora ngo bahora bizezwa guhembwa kandi ngo banagejeje ikibazo cyabo mu rwego ruhagarariye amakoperative nubwo ntacyo byatanze.

Bemeza ko batareka akazi mu gihe badafite ahandi bajya, ariko ngo ibi bituma imikorere ihinduka mibi kuko nka ba nyakabyizi bakora rimwe na rimwe ngo batibagirana ndetse ngo no kubakoresha bikagorana kuko bivuna gukoresha umuntu udahemba.

Mu gihe abakozi bahagarariye abandi basaba ko amazina yabo atatanbgazwa, ba nyakabyizi bo bavuga ko kuyatangaza ntacyo bitwaye kuko n’iyo bakirukanwa burundu nta kibazo, ngo bapfa kuba bishyuwe ayo bakoreye.

Mugabo Jean Paul aragira ati, "rwose maze kurambirwa ibyo bambwira amezi atandatu nita ku nka zabo ariko ntahembwa bimaze kundenga"

Kuri ibi bibazo byose, umuyobozi wa RAB muri zone y’Amajyepfo, Uwimana Gaspal, yabwiye Izuba Rirashe ko koko abakozi batinze guhembwa ariko ko amezi batarahembwa ari ane aho kuba atandatu nk’uko babivuga.

Avuga ko gutinda guhembwa biba kuri bamwe bitewe n’amaporogaramu bakoreye.

Ati, "abakorera amaporogaramu afite imishinga bikorana ifite amafaranga bahembwa na yo bikoroha, ariko hari abo tugomba kwihembera dukora lisiti zikajya muri minisiteri y’imari tugategereza ko amafaranga aboneka"

Gusa yemeza ko ngo ikibazo barimo kugikurikirana kandi ngo amafaranga batarenza ku wa mbere (uyu munsi) batayabonye.

Avuga ko gutinda guhemba atari ko bizahora ngo bitewe n’inzira amafaranga acamo, ati, "ibintu byose bikorwa n’aabantu tubonye bikomeza gutinda hanakwigwa ubundi buryo bwihuse byakorwamo.”

Ku kibazo cyo kuba amaporogaramu yitwa amakoperative, avuga ko atari mu bakozi bagena imiterere y’ikigo ariko kubwe avuga ko mu mirimo nk’iyi mito ikigo kitashyiraho abakozi bahoraho.

Avuga kandi ko abavuga ko bahoze bakorera ikigo bishoboka ko bashobora kuba bararangije amasezerano bari bafitanye n’ikigo noneho bagahabwa akazi n’amakoperative atanga abakozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages