00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba RALGA mu ikarishyambwenge mu kunoza imishinga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 August 2013 saa 08:03
Yasuwe :

Abakozi b’ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA: Rwanda Association of Local Government Authorities), mu nshingano zaryo z’ibanze harimo kubaka ubushobozi bw’uturere. Ni muri urwo rwego bahugura n’abakozi babo kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse mu kazi kabo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi ba RALGA basoje amahugurwa y’iminsi itatu mu bijyanye no gukora ndetse no kunoza imishinga.
Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Rushingabigwi Jean Bosco, ushinzwe itumanaho (…)

Abakozi b’ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA: Rwanda Association of Local Government Authorities), mu nshingano zaryo z’ibanze harimo kubaka ubushobozi bw’uturere. Ni muri urwo rwego bahugura n’abakozi babo kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse mu kazi kabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi ba RALGA basoje amahugurwa y’iminsi itatu mu bijyanye no gukora ndetse no kunoza imishinga.

Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Rushingabigwi Jean Bosco, ushinzwe itumanaho n’imenyekanisha muri RALGA, abakozi bahabwa ubushobozi bwo kwandika imishinga inoze. Agira ati “Abakozi bahabwa ubushobozi bwo kwandika imishinga inoze, akaba ari muri urwo rwego bahurijwe hano mu minsi itatu kugira ngo bongererwe ubumenyi, imishinga bategura irusheho gutsindira amasoko kandi igire akamaro mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi bo mu nzego z’ibanze.”

Rushingabigwi yakomeje adutangariza ko RALGA igira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abakozi bo mu nzego z’ibanze, hakorwa ingendoshuri ku byagezweho n’ahandi ndetse bagahabwa n’amahugurwa.

N’ubwo RALGA ari ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali, ribarirwa muri Sosiyete Sivile, kuko ridahabwa inkunga na Leta, rikoresha imisanzu iva mu banyamuryango n’imishinga inyuranye. Rigamije kubaka ubushobozi bw’abakozi bo mu nzego z’ibanze, kuvuganira inzego z’ibanze binyuze mu bushakashatsi buba bwakozwe no Guhararira inzego z’ibanze mu bikorwa binyuranye nko mu nama mpuzamahanga batumiwemo kuko abayobozi bazo badashobora kujyayo bose.

[email protected]

Abakozi ba RALGA mu mahugurwa yo gutegura imishinga inoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages