Abakozi 181 ba REG batangiye itorero kuri uyu wa Gatatu rizamara iminsi irindwi ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu butumwa bahawe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard, yabasabye kurangwa n’ubunyarwanda n’ubutore mu kazi kabo, bagakurikiza amahame y’abakurambere batahwemye kurangwa no gukunda igihugu cyabo.
Ati “Uyu niwo mwanya wo guhinduka tugasubira ku murage w’abakurambere. Mube intwari murangwe n’ubupfura mukore mukorera igihugu kurusha uko mwikorera, kandi munyurwe kuko ntiwanyurwa utari imfura”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye aba bakozi gutanga serivisi ifite igisobanuro cy’ukuri ku muturage, batabeshya cyangwa ngo babake ruswa.
Ati “ Murabizi ko urugamba rw’amasasu hari abarurwanye kandi bakarutsinda, mwe urwo muriho ni urwo gukura mu icuraburindi abaturage mubaha amashanyarazi nk’uko Perezida Paul Kagame yabibasezeranyije”.
Yakomeje avuga ko umukozi mwiza umubwirwa n’uko akora akazi ke ahereye ku butumwa yahawe.
Ati “Namwe muhe serivisi nziza abo mukorera zifite igisobanuro cy’ukuri, ntimushinge amapoto ngo amare imyaka ibiri nta muriro nk’uko hari aho tubibona, ikindi mwirinde kwaka ruswa kuko mukorera umushahara wanyu uko waba ungana kose. Mubyirinde ahubwo mukore gitore nk’uko mubitozwa”.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, avuga ko kuba bafite inshingano zikomeye zo gutanga urumuri mu baturage, bigomba kunganirwa no kubikorana indangagaciro z’umuco nyarwanda bazakura muri iri torero.
Ati “REG ifite inshingano zikomeye zo gutanga amashanyarazi ku baturage n’ahandi hose bayakeneye, naje gusanga itorero ari ishuri rikomeye ryigirwamo indangagaciro n’umuco, ryatumye menya neza amateka y’u Rwanda n’umuco waho, niyo mpamvu twashyizeho iri torero ngo bigiremo izo ndangagaciro zijye zibaranga mu kazi kabo ka buri munsi”.
Yakomeje avuga ko ari gahunda izakomeza kuko bafite abakozi benshi barenga 1800 kandi ubu hazatozwa 181.
Bamwe mu bitabiriye iri torero bavuga ko indangagaciro bazahakura, ari ingenzi cyane kuko zizabafasha kurushaho kunoza imikorere yabo ya buri munsi.
Uwiturije Ariane yagize ati “Mu byukuri kuza hano ni iby’agaciro gakomeye kuri twe, kuko hari byinshi tuba twaribagiwe n’ibyo tutazi, aba ari umwanya mwiza wo gutozwa tukavamo abanyarwanda nyabo bakunda Igihugu cyabo cyane ko tuba twarize bihagije amateka yacu yatumye tuba abo turi bo tugakomeza guharanira ko tuba beza kurushaho”.
Yakomeje avuga ko nibava hano bazarushaho gutanga serivisi nziza bakorera abanyarwanda, bagakorera u Rwanda n’abarutuye kurusha uko bakorera amafaranga.
REG ifite abakozi basaga 1800 muri bo 181 bari mu itorero ry’Igihugu. Muri rusange kuva itorero ryatangira rimaze gutoza abanyarwanda basaga miliyoni imwe muri gahunda zitandukanye kandi biracyakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO