00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf Course Ltd bunamiye Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 May 2023 saa 07:42
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba "Rwanda Ultimate Golf Course Ltd", basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse banahakura umukoro wo kuba abahamya b’ibyiza byagezweho.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gicurasi 2023, aho abagera kuri 70 bitabiriye iki gikorwa babanje gusobanurirwa amateka mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.

Umukozi w’Urwibutso, Evode Ngombwa, yasobanuye mu buryo buvunaguye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye ndetse mu Bugesera hakaba ari hamwe mu hagaragaza itegurwa ryayo neza. Yagaragaje ingaruka zayo n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y’Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n’isazi ya Tse-Tse mbere y’uko mu 1963 batangira kwicwa bitwa ibyitso.

Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n’Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n’iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ari ho bari biteze ubuhungiro ndetse interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bihishe mu rufunzo ruri hafi y’aho.

Kubera kwicirwa hamwe cyane byatumye Inkotanyi zigera muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego yari ihari ku bicanyi kwari ukubamara.

Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf Course Ltd n’abayobozi babo bahise bashyira indabo ku mva banunamira abasaga 6000 bazize Jenoside baharuhukiye.

Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho ikiganiro cy’aba bakozi gishingiye mateka n’inzira zo kwiyubaka nyuma y’ayo mahano yagwiriye u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa wa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Josué Dushimimana yavuze ko kwibuka bituma abazize Jenoside batibagirana ndetse bagasubizwa agaciro bambuwe.

Yagize ati "Dusubiza icyubahiro abapfuye bambuwe, dufite inshingano zo kubaka ejo heza hacu kandi tukabikora buri munsi. Ni ngombwa ko tugira uruhare mu kuraga abazadukomokaho u Rwanda abakoze ibi batifuzaga."

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi bwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Alain Ngirinshuti yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside, agaragaza ko ibyiza Abanyarwanda bagezeho bidateze kuzima.

Yagize ati "Abarokotse Jenoside, turabakomeje kandi imbere habo ni heza, bahumure ibyabaye ntabwo bizongera. Bugesera ni ikimeyetso gikomeye cy’itegurwa rya Jenoside. Icyo tugomba gukora ni ukwibanda ku kwibuka twiyubaka ariko twunze ubumwe kandi turi abahamya b’impinduka."

"Mu kwibuka tugomba gusubiza ubumuntu ababwambuwe kuko mbere yo kubahindura Abatutsi bari abantu. Tugomba kugaya twivuye inyuma Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga babigizemo uruhare. Ibi bikorwa kandi bibagaragariza ko icyiza cyatsinze ikibi."

Yongeye kwibutsa urubyiruko ko rugomba kubikora nk’urugendoshuri kuko benshi batazi ayo mateka. Yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko “Bagomba kuyireka kuko abayihagaritse barahari ndetse na buri wese yiteguye kutayirebera.”

Usibye kuba aba bakozi bakoze igikorwa cyo kunamira inzirakarengane ku Rwibutso rwa Ntarama, ku wa 13 Gicurasi 2023, Rwanda Ultimate Golf Course Ltd yagize uruhare mu gutera igiti gifite ubutumwa bwo kwiyubaka no guha agaciro abakinnyi ba Golf bazize Jenoside, binyuze muri Kigali Golf Resort & Villas n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda.

Bagiye no kureba ahari imva zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside
Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, basuye ibice bigize Urwibutso rwa Ntarama.
Abakozi bahawe umwanya wo kureba ubugome ndengakamere bwakoranywe Abatutsi.
Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf Course bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi bwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Alain Ngirinshuti, yibukije urubyiruko ko rugomba gukumira abapfobya Jenoside.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kigali Golf Resort & Villas, Amanda Kabale, yakurikiye ibiganiro ku mateka.
Umuyobozi wa Kigali Golf Resort and Villas, Jack Bryan, yashyize indabo ku hashyinguwe imibiri isaga ibihumbi bitandatu.
Umuyobozi wa Kigali Golf Resort and Villas, Jack Bryan, yanditse ubutumwa bw'ihumure ku Rwibutso.
Abakozi bose bafashe umunota wo Kwibuka Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi barenga 70 nibo bitabiriye iki gikorwa cyo gusura Kwibuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages