Ryasojwe kuri uyu wa 14 Kanama 2017 ku kigo cy’ishuri rya Gisirikari i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.
Kirabo Serena, umwe mu bakozi basoje itorero yavuze ko bigiyemo byinshi birimo gukorera hamwe no gutanga serivisi inoze byose bigamije guhesha igihugu agaciro.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu, yasabye abo bakozi kwakira neza ababagana ku buryo bazahora bazirikana u Rwanda.
Yagize ati “Ntore z’Inyogajuru, mujya mu bihugu byinshi by’Isi. Indege mugendamo ziranga u Rwanda, ziriho ibirango n’ibendera by’u Rwanda. Nizo ndege zifite amazina yazo kandi aziranga[..]. Namwe murabe abaranga beza b’u Rwanda, umunyu w’isi n’agaciro by’u Rwanda. Ubabonye ababonemo indangagaciro z’u Rwanda, aho muzagera hose ku isi bajye basigara babona isura y’u Rwanda kuko muzaba muruhesheje agaciro mu ngiro no mu myifatire.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James, yasezeranyije abakozi ba RwandAir nkuko babyifuje.
Yavuze ko abo bakozi bafite uruhare runini rwo kugira ngo buri mugenzi ahitemo kugenda na RwandAir bitewe n’ubudasa bwa serivisi itanga izageraho babigizemo uruhare kandi ko bizagira akamaro ku iterambere ry’umunyarwanda n’igihugu muri rusange, yongeraho ko byose bakwiye kubikora batarobanuye.
Yagize ati “Icyo twifuza ni uko bitandukanye n’aho ujya ubona batanga serivisi barebeye ku muntu uwo ari we cyangwa uko ari. Mu mahame rero tugenderaho hano, cyane ko Abanyafurika tubaha agaciro. Twizeye ko RwandAir ibyo bitazayigaragaraho. Twifuza ko buri wese uyigana aho yaba aturutse hose yakirwa neza. Nicyo twiteze ku barangije iri torero.”
Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Col. Chance Ndagano, yavuze ko iri torero baryitezeho gukangura imikorere y’abakozi, bagashyira imbere inyungu z’igihugu, aho kugushingira ku mushahara bahembwa.
Mu masomo aba bakozi bahawe, harimo cyane cyane ay’indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda, imyitwarire myiza, gukorera hamwe, gutarama, gusogongezwa ku myitozo y’ibanze ya gisirikare n’ibindi.
Kugeza ubu RwandAir, ifite indege zayo nshya zitwara abantu n’ibintu mu bihugu bitandukanye zigera kuri 12 ikaba ifite gahunda yo kuzongera no gutangiza ingendo ku mugabane wa Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO