Basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’umwihariko w’ubwicanyi bwakorewe i Ntarama, aho abatutsi bahungiraga muri Kiliziya ya Ntarama, bazi ko ntawabica ariko abicanyi ntibagire impuhwe, bakabica urw’agashinyaguro.
Mukandoli Drocella worojwe inka, yatangaje ko ashimishijwe n’uko abonye itungo mu rugo rwe ntaryaharangwaga. Ati “Ni ukuri ndishimye bidasanzwe, nari ndi aho nta gatungo ngira ariko ubu mbonye aho nzajya nkura amata, sinzongera kubura ifumbire. Izanamfasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa SDGC/Africa, Dr.Belay Begashaw, yatangaje ko amaze igihe mu Rwanda, yanasuye inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi zitandukanye ariko ko uko asubiyeyo agenda yunguka amateka mashya.
Yakomeje ati “Twari twashatse kwibukira hano uyu munsi kuko twizera ko ari ngombwa guha icyubahiro abahashyinguye ariko na none no kwereka abarokotse ko hari icyakorwa ngo ntibahere mu bihe bibi baciyemo […] Ni ngombwa ko twibuka abazize Jenoside ariko tugakomeza abayirokotse.”
Yunzemo ati “Ibyabaye byari indengakamere kandi bibabaje. Ntibyoroshye gusobanura uburyo ikiremwamuntu cyakoze ibintu bya kinyamaswa nk’ibi. Turashaka kubwira abantu ko kuba ibi byarabashije kubaho, bikwiye guhora bitekerezwaho cyane cyane mu rubyiruko kuko byagaragaje ko ikiremwamuntu kibagirwa vuba. Rero kubitekereza no gukomeza kubivuga ni uburyo buhamye bwo kurwanya ingengabitekerezo abantu bagenda bubakiraho.”
Mu Ukuboza 2016 nibwo SDGC/A, Ikigo Mpuzamahanga kigamije gufasha abaturage, Guverinoma, Imiryango itari iya leta, ibigo by’amashuri n’iby’ubucuruzi, hagamijwe kwihutisha iterambere, cyatangiye gukorera i Kigali nyuma y’uko muri Nzeli 2015 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangizwa rya SDGs, u Rwanda rwatoranyijwe guhabwa icyicaro cyayo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO