Ni igikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena 2026, aho aba bakozi batangiriye urugendo rwo Kwibuka kuri Kiliziya ya Kiziguro, basobanurirwa amateka ya Jenoside, uko umugambi wayo wateguwe guhera mu 1959 kugeza ushyizwe mu bikorwa.
Abakozi ba Serena Hotel bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 7 Mata 1994 ni bwo kuri Paruwasi ya Kiziguro hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi.
Kuva 1992, muri Kiziguro hari harashinzwe amatsinda atandukanye yari yaratojwe ari yo interahamwe zari zishinzwe kwica, hakaba Interamwete zari zigizwe n’abagore batekeraga abagabo babo mu gihe bagiye kwica kandi bakaranga ahari Abatutsi, hakaba n’itsinda ry’abana ryitwaga Imiyugiri yari rishinzwe kuvumbura Abatutsi aho babaga bihishe.
Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu minsi 100, ihitana abarenga miliyoni, ihagarikwa n’ingabo zari iza RPA.
Umuyobozi mukuru wa Serena Hotel, Mr. Frankline Nyakundi yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Twebwe nk’ubuyobozi bwa Serena Hotel twifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi 100. Njyewe amabi yabaye mu gihugu uko nayabwiwe n’uko nayasomye bitandukanye cyane n’ibyo ndi kwibonera. Nimukomere kandi turahari natwe ngo dukomezanye ndetse ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri Serena Hotel, Mugesera Erick, yavuze ko impamvu bahisemo kujya gusura Urwibutso rwa Kiziguro ari uko habitse amateka menshi ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.
Ati “Ni byiza ko urubyiruko rwacu rugenda rukiga amateka, rukayasobanukirwa ndetse rugakura ruzi umurongo rugomba kugenderamo.”
Yagaragaje ko impamvu nyamukuru ituma bakora ibikorwa byo kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakozi ari ukugira ngo bakomeze kubaba hafi, no kurushaho kubegera kugira batiyumva nkaho bari bonyine.
Uwari uhagarariye Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Karegeya Kenneth yavuze ko kuri ubu anezezwa n’uko urubyiruko rushishikariye kumenya amateka, gusa agaragaza ko Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakwiriye kurushaho kumenya amateka yabaye mu gihugu kugira ngo ibyabaye bitazaba n’abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yashimiye abakozi ba Serena Hotel kubwo kwifatanya na bo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, asaba urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’Igihugu no kujya bayigisha ababagana mu mirimo yabo ya buri munsi irimo kwakira abaturuka hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri 20.186. Munsi y’uru rwibutso hari icyobo kinini cyagujunywagamo Abatutsi bamwe ari bazima abandi bakajugunywamo bamaze gucibwamo ibice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!