Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Karere ka Rubavu, hashyirwa indabo ku Nzibutso za Commune Rouge n’Urwibutso ruri muri Lake Kivu Serena Hotel yahoze ari Hotel Merdien.
Ni igikorwa cyahujwe kandi no koroza inka zifite n’izazo imiryango ibiri y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye basabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiteza imbere baharanira kugira imibereho myiza n’iterambere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Serena Hotels, Eric Mugesera, avuga ko bahisemo kwifatanya n’iyo miryango nk’uko Igihugu kibikora kandi ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo.
Yagize ati "Twifatanyije n’imiryango twaremeye kugira ngo tubereke ko batari bonyine, leta yo hambere yashishikarije abantu kwica, bica abakozi kandi bari bashinzwe gutanga serivisi nziza bica n’abakiliya. Uyu munsi turatanga ubutumwa tuvuga ngo Abacitse ku icumu ntibakwiriye kubaho bababaye cyangwa bababajwe n’ababo bagiye, ikivi cyabo nkatwe urubyiruko rwo muri Serena tuzacyusa."
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kunga ubumwe bagaharanira iterambere ariko ko nta handi bazakura imbaraga usibye kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo.
Ati "Twiga amateka twigira ku buyobozi bwa mbere bwabanje, urubyiruko narwo rukigira ku buyobozi bubi bwabanje, bakigira no ku buyobozi bwiza dufite ubu, urubyiruko turarubwira kunga ubumwe no gushaka icyateza imbere Igihugu cyacu."
Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yagarutse ku mvugo za bamwe mu bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.
Ati "Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yatewe n’indege ya Habyarimana cyangwa ko Inkotanyi zishaka bubohora Abanyarwanda ahubwo yarateguwe irigishwa. Ni amateka twabayemo igihe kirekire kuko itotezwa ryabayeho na mbere, Abatutsi barasenyerwa, barameneshwa ndetse muri aka gace bagendaga bicwa mu bihe bitandukanye."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yibukije aborojwe ko ibyo bakorerwa biba bitaje gusimbura ibyo batakaje ahubwo ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubudaheranwa ashimira Serena Hotels kuko bafite umugambi mwiza wo guhindura amateka no guteza imbere abaturage.
Yagize ati "Babyeyi rero kiriya ni ikimenyetso ntabwo cyasimbura ibyo mwatakaje ariko mugifate nk’ikimenyetso cy’ubufatanye cy’uko buri muntu wese mu bushobozi afite abonye n’ibirenze biriya yabikora, ariko nkabashimira ko batanze inka n’iyayo kuko igiye gufasha aba kuva mu bukene, ni urugero rwiza cyane."
Serana Hotel Kigali na Lake Kivu Serena Hotel ya Rubavu si ubwa mbere zibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’abakozi bakoreraga Hotel Merdien Izuba yabaye Lake Kivu Serena Hotel kandi ibi bikorwa ibihuza no kuremera Abarokotse aho iboroza igatanga n’ubundi bufasha buba bukenewe.
Imiryango yahawe inka kuri iyi nshuro, izafashwa no kubakirwa ibiraro bigezweho ndetse ifashwe no mu bindi bizaborohereza mu bworozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!