00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba SONARWA General Insurance na SONARWA Life bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 May 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’ibigo by’Ubwishingizi bya SONARWA General Insurance na SONARWA Life bibutse abari abakozi ba SONARWA S.A bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rwamagana ku Rwibutso rwa Mwulire, rushyinguwemo imibiri ibihumbi 27,184.

Umusozi wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana ni hamwe mu ho Jenoside yagize ubukana bukomeye kuko hiciwe Abatutsi benshi babanje kwirwanaho imbaraga zikaza kubashirana.

Mu buhamya bwa Mukarubuga Egidie nk’umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, yavuze ko babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye aho abagabo bayateraga Interahamwe mu gihe abana n’abagore bayatundaga bayabegereza.

Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubica we bamutemye mu mutwe ariko ntiyapfa, bukeye bagarutse guhorahoza abatari bapfuye bamutema ijosi ku buryo hasigaye imitsi ibiri.

Mukarubuga yavuze ko yaje kurokorwa n’umukecuru wamusanze ahantu mu gihuru yari aryamyemo ahamagara abandi bantu bamugeza mu nkambi aho Inkotanyi zari zashyize abo zarokoraga, baramuvuza kugeza ubwo yongeye kuba muzima.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yashimiye cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anashimira abarokotse bakomeje kwihangana no kwiyubaka.

Yakomeje agaragaza ko impamvu ubuyobozi bwa SONARWA bwahisemo kuza kwibukira ku musozi wa Mwulire ari ukwiga amateka ndetse n’umwanya mwiza wo kwibukiranya uruhare buri mukozi agira mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Umunsi nk’uyu twibuka nka SONARWA Life na SONARWA General ni igihe cyiza cyo kwibukiranya uruhare rwacu mu kurwanya no gukumira uwo ariwe wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abayihakana.”

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi, yavuze ko nk’ikigo zimwe mu nshingano nyamukuru bashyize imbere ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Ati “Dufite inshingano zo gutanga urugero rwiza binyuze mu bikorwa byacu byose, mu mvungo zacu no mu myitwarire yacu ya buri munsi mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagaragara hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abakozi ba SONARWA n’abaturage bitabiriye iki gikorwa ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese ufite umutima.

Ati “Kwibuka rero ni inshingano ya buri Munyarwanda wese ufite umutima, twibuka kandi kugira ngo dusubize agaciro abacu batuvuyemo, twongere tubunamire, tubazirikane, tubasubize agaciro bacujwe n’inkoramaraso.”

Annonciata Uzanyinema wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri SONARWA, yashimiye Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kugarura amahoro
Dative Musabyeyezu uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rwamagana yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka bikwiriye kuba umukoro kuri buri wese
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yagaragaje ko amateka n’ubuhamya bahawe bigiye kubafasha kurushaho gushimangira uruhare batanga mu kubaka no guteza imbere u Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yerekanye uruhare rukomeye abayobozi bagize mu itegurwa rya Jenoside mu Karere ka Rwamagana
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi, yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Ubwo Umuyobozi wa SONARWA Life yashyiraga indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi, ashyira indabo ku mva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages