Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abakozi b’ikigo cy’ubwishingizi SORAS kuri uyu wa Gatanu, mu muhango wo kwibuka abantu icyenda bari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Buchanan yagaragaje ko n’ubwo abantu benshi bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1994, atari byo kuko no myaka yabanje bicwaga.
Ati “Dukunda kuvuga ko Jenoside yatangiye mu 1994 ibyo ntabwo ari byo. Jenoside yo mu 1994 ni imbarutso bashyize mu bikorwa ibyo bari barateguye kuva kera. N’ubwo yatangiye kwitwa Jenoside ariko burya mu 1959 Jenoside yari yaratangiye.”
Buchanan Ismael yakomeje atanga ingero z’ibihe bitandukanye Abatutsi bagiye bicwa urusorongo kugeza ubwo mu 1994 hicagwa abasaga miliyoni.
Ati “Hari za 57, 59, 62 mu gihe cy’ubwigenge, muribuka igihe cya ba Gitera, muribuka igihe cya ba Kayibanda, muze mu 1963, mugende mu 1973, 1975 Habyarimana akimara gufata ubutegetsi, muribuka za 1990, 1992, kugeza 1994. Ibyo bikosoke kugira ngo tujye umujyo umwe wo kumva ko Jenoside itabaye mu 1994.”
Muri iyi myaka kandi nibwo ubuyobozi bubi bwariho bwakomeje gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu mashuri, amadini n’ahandi hatandukanye.
Nyuma ya Jenoside, Dr Buchanan yagaragaje uburyo Inkiko Gagaca zagiye uruhare mu gutanga amakuru nyayo ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kunga abanyarwanda.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SORAS, Shumbusho Vianney, nawe yashimangiye ibyavuzwe na Dr Buchanan Ismael, atanga ubuhamya bw’Abatutsi baroshywe ku Rusumo mu 1963.
Ati “Muri za 60, 63 twarahunze muzehe wanjye arambwira ati ‘mwana wanjye mu nshuti n’abavandimwe twasize i Kibungo mi ibindi bindi. Icyo gihe bafashe abantu bari abakozi b’i Kibungo bakomeye babashyira mu modoka baragenda babajugunya mu Rusumo. Ibi rero byabaye ejo bundi byari nko kwisubiramo.”
Nyuma y’ibi biganiro, abakozi ba SORAS basabwe guhora bari maso bakirinda icyababibamo amacakubiri yakongera kuganisha u Rwanda mu icuraburindi.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO