Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguwe imibiri isaga ibihumbi 259 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi, abayobozi n’abamamariza Tomtransfers bari bitabiriye iki gikorwa, baganirijwe amateka yaranze u Rwanda, bafata umwanya wo gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri ihashyinguye ndetse no gusura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.
Mu kiganiro bahawe, beretswe imvano ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva ku mwaduko w’abakoloni b’Ababiligi ari nabo bazanye amoko avangura Abanyarwanda, kugera kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri zagize uruhare rukomeye mu gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda babifashjwemo n’itangazamakuru ryariho icyo gihe.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers Ngiruwonsanga Jean Damascène yavuze ko nk’ikigo kimaze igihe gito gikorera mu Rwanda, ari urugendo rugamije kwiga amateka yaranze igihugu kandi bibafasha kumenya byinshi bizabaha imbaraga zo kurwanya abapfobya.
Yakomeje agira ati “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa cyo gukomeza kuzirikana abacu, tubabwira ko turiho kandi ko tuzakomeza kuzirikana ko agaciro ku buzima bambuwe hatazagira undi ushobora guhirahira akora icyo kintu. Iyo ufashe abakozi nka gutya n’Umuyobozi mukuru akaza, ni igisobanuro gifatika ko abanyarwanda bari mu rwego rw’abikorera dushyigikiye gahunda nziza z’igihugu tunacyubaka”.
Yavuze ko bazaomeza gutanga umusanzu wabo nk’abikorera mu kubaka igihugu no gusigasira amateka yaranze u Rwanda binyuze mu kwigira kuri yo no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Ati “Icyo nabwira abanyarwanda ni uko buri wese muri ibi bihe byo kwibuka, akwiye guhagarara mu nguni ye akibuka ko nubwo ahihibikana ashaka ubuzima, yibuke ko ibyabaye bitazongera”
Umwe mu bamamariza Tomtransfers akaba n’Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yabwiye IGIHE ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri we ari ubuzima bityo asaba abahanzi kuzamura ijwi ryabo bamaganira kure abapfobya.
Ati “Icyo nabwira buri Munyarwnda wese ni ugukomeza agakomera kandi nkabwira urubyiruko ko ari twe tuzubaka kino gihugu. Aho waba uri hose wumve ko uri imbaraga z’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Abahanzi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gufata ijwi ryabo kugira ngo basenye igihugu, twebwe rero ntabwo turimo ahubwo tugomba kuzamura rya jwi rivuga ngo iki ni igihugu. Ku giti cyanjye nkunze gukoresha ijambo rivuga ngo u Rwanda si kuri njye ahubwo u Rwanda ni muri Njye. U Rwanda muri Njye rufite byinshi ruhetse, rufite indirimbo zo guhumuriza benshi no kubashishikariza gukunda igihugu. Umuhanzi wese namusaba gufata iya mbere agasuzuguza ushaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Gahongayire yashimiye cyane ubuyobozi bwa Tomtransfers uburyo bwemeye kuza gutangiza ishoramari mu Rwanda no guha amahirwe abana b’abanyarwanda mu bijyanye n’imikorere no kubafasha mu rugamba rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye abakozi n’abayobozi ba Tomtransfers kurushaho gukomeza kwiga amateka na cyane ko muri iyi sosiyete harimo urubyiruko rwinshi rukeneye kurushaho gusobanukirwa.
Yongeye kubasaba kandi kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zirimo no kwitabira amahugurwa yo kubaka amahoro arambye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘Peace and Values Training’ aho higishwa ibintu byinshi bitandukanye birimo kumenya kuganiraza umwana ku mateka ya Jenoside, kuganiraza urubyiruko, uburyo wakitwara n’indagagaciro ziganisha ku kubaka amahoro.
Amafoto: Igirubuntu Darcy


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!