00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba UNDP basaga 50 batanze amaraso yo gufasha indembe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 October 2017 saa 07:36
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa Loni, uba buri wa 24 Ukwakira, Abayobozi n’abakozi b’Ishami ryayo rishinzwe Iterambere (UNDP) basaga 50, bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi n’indembe bayakeneye.

Ndagijimana Samuel, umwe mu bakozi batanze amaraso yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kuko ari ugufasha abayakeneye, asaba n’abandi kugira umutima ufasha.

Umuyobozi wa One UN, unahagariye UNDP mu Rwanda, Fode Ndiaye, yavuze muri rusange uyu muryango ufite abakozi basaga 70, ko abateganyijwe kwitabira iki gikorwa barenga 50.

Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cyo kurengera imibereho myiza y’abaturage nk’imwe mu nshingano z’umuryango.

Yagize ati “Uyu munsi twakoze igikorwa cyo gutanga amaraso twumva ko ari ingenzi gishobora kurengera ubuzima bwa benshi […] UN ifite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu gusigasira umutekano n’iterambere byabo. Turashaka ko abakozi ba UN bagira uruhare muri iki gikorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage igihe icyo aricyo cyose yahabwa uyakeneye mu buryo bwihuse, mu gihe yakoze impanuka, umugore utwite n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango uzakomeza gukora ibikorwa byo kurengera abaturage birimo nk’ibyo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, guhangana n’ibyangiza ibidukikije nko gutera ibiti n’ibindi.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Mukampazimpaka Alexia, yavuze ko hari abakozi batabona umwanya ariyo mpamvu hari abo basanga ku kazi.

Yagize ati “Aho abantu babarizwa niho tubasanga, abasirikare tubasanga aho bari cyane cyane ko imirimo bakora ibabesha aho badashora kunyegenyega buri mwanya ariko n’aha ni uko kandi igikorwa twakoreye hano ni cyiza kuko abahakora bakoze ikintu cyiza mu gukora ubukangurambaga mu gutanga amaraso.”

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso gitangaza ko kigeze ku kigero cya 96% mu guhaza ibitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Bimwe mu bigenderwaho mu gutanga amaraso, harimo ubushake kandi nta gihembo uyatanga ategereje, kuba yujuje imyaka y’ubukure (18 mu Rwanda) n’ibiro byibuze 50, afite n’ubuzima buzira umuze kugira ngo azagire akamaro k’uzayahabwa kandi nawe ntibimuhungabanye.

Umuntu utemerewe gutanga amaraso ni ufite uburwayi bushobora kwandurira mu maraso nk’ubwa Sida, umwijima wo mu bwoko bwa B na C, unywa cyangwa witera ibiyobyabwenge, ukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe n’ibindi.

Nyuma yo gutanga amaraso, umuntu aba asabwa gufata ibiryo bimufasha kugarura amaraso byiganjemo imbuto n’ibindi.

Loni yashinzwe mu 1945 ariko Umunsi ngarukamwaka wayo, utangira kwizihizwa mu 1948 muri buri gihugu cy’ikinyamuryango.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Mukampazimpaka Alexia yavuze ko hari abakozi batabona umwanya wo kuyatanga ariyo mpamvu hari abo basanga ku kazi
Umuyobozi wa One UN, unahagariye UNDP mu Rwanda, Fode Ndiaye, yavuze muri rusange uyu muryango ufite abakozi basaga 70, ko abateganyijwe kwitabira iki gikorwa barenga byibuze 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages